Abize Ubuvuzi mu bijyanye n’Insimburangingo n’Iyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda, bavuga ko birengagijwe n’inzego zakabarengeye haba ku isoko ry’umurimo ndetse no muri Minisiteri y’Ubuzima ibareberera.
Kaminuza y’u Rwanda yasohoye abize aya masomo bwa mbere mu 2014. Kuva icyo gihe, Kaminuza yakomeje kwigisha no gusohora abarangije kwiga iby’Insimburangingo n’Inyunganirangingo ndetse bakanakora ikizamini kizwi nka ‘Council’ kibashyira mu rugaga rwabo RSPO (Rwanda Society of Prosthetics and Orthotics).
Mu bihe bisanzwe, abarangije amasomo ajyanye n’Ubuvuzi bakanatsinda ikizamini cya “Council” bazwiho kutabura akazi igihe kirekire, kuko urugaga babarizwamo n’inzego z’ubuzima ku rwego rw’Igihugu, bafatanya bakabohereza ku mavuriro cyangwa bakabafasha mu bundi buryo bubahuza n’imirimo iri ku isoko ijyanye n’amasomo bize.
Ku ruhande rw’abize ibijyanye n’Insimburangingo n’Inyunganirangingo si ko bimeze, kuko bavuga ko kuva ikiciro cya mbere cyasohoka muri 2014 kugeza ubu, hari benshi bagiye batsinda ikizamini bagashyirwa mu rugaga ariko ntibashobozwe kubona akazi ndetse ntibabone n’amakuru ku mwanya waba washyizwe ku isoko ujyanyw n’ibyo bize.
Abize iby’Insimburangingo n’Inyunganirangingo bavuga ko batazwi
Gusa n’ubwo bimeze gutya, abafite iki kibazo bavuga ko hari bagenzi babo bake bagiye bashyirwa mu myanya mu buryo budasobanutse kuko nta bizamini byakorwaga ngo bawutsindire kandi nta n’ubundi buryo buzwi baba barakinjiyemo, bityo bagakeka ko haba harakoze ruswa cyangwa ikimenyane.
Aganira na Bwiza.com ku murongo wa telefoni,umwe mu bize aya masomo atashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ikibazo abona giterwa no kuba Minisiteri y’Ubuzima itabazi. Yagize ati”Ubwo ibitaro bya Gatagara byafungurwaga,hari bamwe muri twe bahakoreraga imenyerezamwuga. Minisitiri yaraje atubonye abaza ubuyobizi bw’ibitaro abo turi bo,avuga ko batatuzi”.
Mu rwego rwo gushaka kumenya uko abinjiye mu kazi baba barakabonye kandi hari abavuga ko Minisiteri itabazi, Bwiza.com yavuganye n’umwe muri bo na we wanze ko amazina ye atangazwa, avuga ko uburyo yinjiye mu kazi ari ibanga bitari ngombwa ko yatangaza, gusa yemeza ko icyo kibazo cyo kubura akazi koko gihari. Yagize ati”Ni ibanga ryanjye. Icyo kibazo kirahari ariko mwabaza ababishinzwe”.
RSPO yemera ko ikibazo gihari
Bwiza.com yavuganye n’Umuyobozi Mukuru wa RSPO akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Hakorimana Robert Clement, avuga ko iki kibazo urugaga ayoboye rukizi ndetse ruri kugishakira igisubizo, gusa kubera uburemere bwacyo asaba ko hazabaho gusubiza ibibazo nk’ibi umunyamakuru ari kumwe n’itsinda ryose bireba.
Mu gushaka kumenya icyo Minisiteri y’Ubuzima ivuga kuri iki kibazo, Bwiza.com yavuganye na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, avuga ko atari kuboneka ako kanya kubera inama yari arimo.
Mu Rwanda, ubuvuzi bw’Insimburangingo n’Inyunganirangingo buri mu bugishyirwamo imbaraga ndetse biba byitezwe ko abarangije aya masomo baba bitezweho kunganira igihugu mu kuzamura uru rwego rw’ubuvuzi.


