Abize muri Kaminuza ya Cavendish muri Uganda bitabaje perezida ngo abarenganure

Abanyeshuri b’Abanyarwanda bize mu ishami ry’uburezi muri kaminuza ya Cavendish muri Uganda bandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, bamusaba ko yabakurikiranira ikibazo babona ari akarengane, kuko kuri ubu bibagoye kubona akazi n’abakabonye bakaba badatekanye.

Bamwe muri bo babonye akazi bahemberwa ku mpamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, mu gihe abandi baherutse gukora ibizamini bakabitsinda ariko bikarangira badashyizwe mu myanya babwirwa ko batujuje ibyangombwa.

Abavuganye n’Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, bahamije ko bakirangiza amashuri bagannye Inama Nkuru y’Amashuri Makuru (HEC) kugira ngo bahabwe ibyangombwa bihesha impamyabumenyi zabo ububasha bwo gukorera mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa HEC ngo buri mwaka bwasuzumaga ubusabe bw’abo banyeshuri bubahereza icyangombwa kitwa “Recognition of Academic Qualifications” yagaragazaga ko bemerewe kugihererwaho serivisi y’ingenzi iyo ari yo yose.

Ubusanzwe abandi biga mu mahanga bahabwa icyangombwa kitwa “Equivalence” gihagararira impamyabumenyi, ariko abo muri iyo kaminuza bikekwa ko bahawe igitandukanye kuko yari kaminuza itarahabwa ubuzima gatozi (accredited).

Abagifashe mbere batangiye kugikoresha mu gushaka akazi, birabahira ariko bigeze nyuma basabwa gushaka ibyangombwa byuzuye ngo kuko HEC yari yatesheje agaciro icyo cyangombwa yabahaye mbere ibasaba gushaka “Equivalence”.

Umwe mu barimu bari bamaze igihe bakora witwa Ryambabaje Innocent yagize ati “Ndi mu kazi ariko mpemberwa impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cy’ayisumbuye (A2) kandi mfite icya kabiri cya Kaminuza (A0) kandi sinagihemberwaho.”

Mugenzi we witwa Nzahorerwanimana Anastase na we yagize ati: “Turi mu baheruka gukora ibizamini by’abarimu byatanzwe mu minsi ishize turanabitsinda ariko bamwe muri twe ntibanabona amanota n’ubwo cyari ikibazo duhuriyeho n’abandi. Twagiye kubaza baza kutubwira ko tutemerewe no gukora ibizamini kuko Kaminuza twizemo itemewe.”

Aba bavuga ko babonye ubuyobozi bwa HEC bwandikira uturere bubamenyesha ko icyangombwa bahawe mbere kitagifite agaciro, ariko ntibamenyeshwa n’uburyo bashobora kubonamo “Equivalence” nubwo bo bahawe icyo cya ngombwa babwirwa ko gifite agaciro nk’akayo.

Ni muri urwo rwego bamwe mu bafite iki kibazo bo mu Karere ka Ngororero bandikiye ibaruwa Umukuru w’Igihugu mu kwezi k’Ukwakira 2020, ngo abarenganure.

Abo banyeshuri babinyujije kuri twitter, kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 17 Ukuboza, bongeye kwandikira Perezida Kagame, bamumenyesha ko bakeneye kurenganurwa bakabona uburenganzira bwabo.

Bavuga ko batunguwe no kuba benshi mu bize muri iryo shuri baheruka gutsinda ibizamini bya REB bakanashyirwa mu myanya, ariko batanga ibyangombwa bibemerera guhabwa amabaruwa abemerera akazi uturere tukabyanga ngo ntibyemewe.

Ikibazo cyabo bakigejeje mu nzego zitandukanye zirimo uturere, Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB), Komisiyo y’Abakozi ba Leta, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (mifotra) ariko ntibabona igisubizo.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura Imicungire y’abakozi, Kanamugire Olivier, avuga ko ikibazo cy’abize muri Kaminuza ya Cavendish muri Uganda hashize igihe kitagera ku kwezi bacyakiriye ndetse kirimo gusesengurwa ku buryo bazabona igisubizo mu gihe cya vuba.

Ati: “Ikibazo cyabo turakizi, ubujurire bwabo twarabwakiriye nta n’ukwezi kurashira batwandikiye. Ubwo rero turimo turabusesengura buriya tuzabaha igisubizo vuba. Inzira bicamo iteganya ko dufite iminsi 60 yo gusuzuma ubujurire bw’abatugejejeho ibibazo noneho tukabaha igisubizo, ni cyo sitati y’abakozi ba Leta iteganya.”

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru, HEC, Umuyobozi Mukuru, Dr. Mukankomeje Rose, yemeza ko abo banyeshuri bamenyeshejwe ko icyangombwa bahawe kidasimbura “Equivalence”.

Mu ibaruwa Dr. Mukankomeje yamenyesheje uturere ko icyangombwa cya “Recognition of Academic Qualifications” kidasimbura “Equivalence” kuko ugihabwa hari ibyo aba atujuje biba binanditswe kuri buri cyangombwa cyatanzwe na HEC.

Yabasabye ko mu gihe bagenzura amadosiye y’abakozi, ufite icyo cyangombwa kitari Equivalence yafatwa nk’ufite idosiye ituzuye.

Cavendish University Uganda ni Kaminuza yigisha abanyeshuri baturuka mu bihugu birenga 15 birimo n’u Rwanda guhera mu mwaka wa 2008, ikaba imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri bari hejuru ya 5,000 barimo Abanyarwanda basaga 1,500.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *