Abunganira mu mategeko Kabuga Félicien ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 , barasaba ubutabera bw’u Bufaransa kuba bumufunguye by’agateganyo bitewe n’intege nke z’ubusaza.
Hashize iminsi 8 Urukiko rusabye aba banyamategeko gutanga impamvu zumvikanisha uburenganzira bwa Kabuga nk’uregwa, nyuma yo gusaba ko yakomeza kuburanishirizwa mu Bufaransa, aho gushyikirizwa Urwego rwa IRMCT (International Residual Mechanism for Criminal Tribunals) rwasigariyeho ICTR/Arusha rwifuza kirangiza uru rubanza.
Ubusabe bwo gufungura Kabuga by’agateganyo bwatanze n’aba banyamategeko be ku wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi, bitewe “N’imyaka y’amavuko afite ndetse n’ubuzima bwe butameze neza.”
Me Laurent Bayon kuri uyu wa 26 Gicurasi mu nkuru ya Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yavuze ko bitewe n’uko ubuzima bwa Kabuga buhagaze, atashobora kumva ibihamya by’abamushinja.
Tariki ya 16 Gicurasi 2020 ni bwo Kabuga Félicien washakishijwe n’Urukiko rwa ICTR kuva mu 1997 yafatiwe i Paris mu Bufaransa n’aba ‘Gendarmes’. nyuma y’iperereza rihuriweho ryakorwaga n’ibihugu nk’u Rwanda, u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Interpol.
Uruhande rw’abarega ruvuga ko Kabuga Félicien afite imyaka 84 y’amavuko kuko yavutse mu 1935, itandukanye n’imyaka abamwunganira mu mategeko bavuga kuko bo bemeza ko yavutse mu 1933. Gusa kandi hakemanzwe imyirondoro ye cyane ko Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz aherutse gutangaza ko uyu musaza yagize imyirondoro irenze 20, atunga na pasiporo zigera kuri enye.
Uyu munsi tariki ya 27 Gicurasi ni bwo biteganyijwe ko Urukiko rwa Paris rusuzuma ubusabe bw’aba banyamategeko bunganira Kabuga. Iri suzuma ni ryo rivamo umwanzuro niba uyu musaza ashyikirizwa IRMCT cyangwa agakomeza kuburanishirizwa mu Bufaransa.


