Amateka ya Korali Hoziana ahera mu mwaka wa 1967, ikaba itsinda ry’abaririmbyi ribarizwa mu itorero rya ADEPR/ Nyarugenge ariko igakora umurimo w’Imana mu bice bitandukanye.
Iyi Korali itambutsa ubutumwa bwa Yesu kirisito haba mu ndirimbo ndetse no mu bindi bihangano byabo. Ifite amateka aturuka mu mwaka wa 1967, muri uyu mwaka nibwo Rev. Kayihura Jacob yavuye mu Ntara y’Iburengerazuba, ahitwaga Gisenyi Imana imwohereje kuvuga ubutumwa mu Mujyi wa Kigali, agira ikicaro i Gasave ku Gisozi, birangira hanavukiye korali.
Nyuma y’umwaka umwe [mu 1968] Uyu mukozi w’Imana yaje gutangiza itsinda ry’abaririmbyi bagera kuri Batanu barimo umufasha we, abakobwa be babiri n’umuvugabutumwa witwaga Mbuzukongira Gaspard nyuma waje kuba Pasiteri.
Perezida wa Korali Hoziana, Ndungutse Fabien wagiranye ikiganiro na Bwiza TV, avuga ko iyi Korali yakomeje kwaguka ikorera aha i Gasave, bigeze mu 1978 ikurwamo ebyiri, abari batuye mu gice cya Nyakabanda na Gikondo boherezwa i Nyarugenge, abandi basigara i Gasave mu Murenge wa Gisozi, Akerere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
Abasigaye i Gasave nibwo baje kwitwa Korali Gasave, naho abagiye i Nyarugenge mu 1978 nibo baje kwitwa Korali ya Kigali, mu mwaka wa 1980 bahindura izina bitwa Kolari Hoziana.
Mu 1994 ubwo mu Rwanda habaga jenoside yakorewe Abatutsi, 18 b’iyi korali bayiburiyemo ubuzima, nyuma n’abandi basaga 10 baza kwitaba Imana mu buryo butandukanye ariko ikomeza kwaguka ubu ikaba ifite abaririmbyi 127.
Iyi Korali yagiye ishyira hanze album zitandukanye by’umwihariko muri iki Cyumweru, Ku wa 20 Gashyantare 2020, nibwo yamurikiye abanyamakuru album y’amajwi yabo ya 12 yiswe ‘Twatsindishirijwe n’amaraso ya Yesu’.
Ndungutse Fabien ni byinshi yatangarije Bwiza TV birimo n’ibisabwa kugira ngo utumire iyi korali, ibyo ikora bijyanye n’iterambere ry’igihugu, ubutumwa igenera abakunzi bayo,…
Reba iyo Video byose bikubiyemo, aranagukumbuza ku ndirimbo zayo za kera zirimo nka Gitare,…


