Itorero ADEPR mu Rwanda ryahagaritse amasezerano y’abapasiteri n’abarimu bayo bakoreraga mu nsengero zafunzwe mu bugenzuzi bwakozwe na RGB muri Kamena umwaka ushize wa 2024.
Mu nama yateraniye ku wa 27 Ugushyingo 2024, Komite Nyobozi y’Itorero ADEPR yafashe umwanzuro wo gusubika amasezerano y’umurimo yari yaragiranye n’abakozi bayo bakoreraga mu nsengero zafunzwe.
Mu ibaruwa ifunguye yashyizweho umukono n’Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Pasiteri Isaie NDAYIZEYE, ADEPR imenyesha abapasiteri ko amasezerano bari bafitanye n’iri torero yahagaritswe guhera ku wa 08/01/2025, mu gihe cy’amezi atatu.
ADEPR itangaza ko icyo cyemezo cyatewe n’ikibazo cy’ubukungu cyaje muri iri torero ndetse baboneyeho no kwizeza aba bakozi bahagaritswe ko mu gihe insengero bari bayoboye zafungurwa bahita basubizwa mu kazi.
Ku bijyanye no gukomeza umurimo w’Imana aba bahafaritswe bemerewe gukomeza kuwukora ariko bakawukora nk’abakorerabushake.
Iki cyemezo kandi cyaje nyuma y’amezi agera kuri atanu aba bakozi bahembwa nubwo insengero bari bayoboye zari zifunzwe. Aba bashumba bahagaritswe basabwe gukorana ihererekanyabubasha n’Umushumba wa Paruwase babarizwagamo


