20250731_191944

AFC/M23 igiye gushyiraho inzego zayo z’ubutabera

Umutwe wa AFC/M23 ugiye gushyira mu bice byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ugenzura inzego nshya z’ubutabera zibangikanye n’iza Leta y’i Kinshasa.

Muri iki cyumweru abayobozi ba ririya huriro barimo Corneille Nangaa, Gen. Sultani Makenga, Bertrand Bisimwa na Gen. Bernard Byamungu bahuriye mu nama yari igamije gusuzuma ibyo raporo ya Komisiyo yashyizweho ngo ibyutse urwego rw’ubutabera yabashije kugeraho.

Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23 akanaba Perezida w’iriya Komisiyo, Délion Kimbulungu, yavuze ko iriya gahunda igamije “kongera kubyutsa inkiko za gisirikare n’iza gisivile, ndetse n’ingereko; cyo kimwe no gushyiraho inzego z’ubuyobozi bw’urwego rw’ubucamanza” mu bice M23 igenzura.

Ibi bivuze ko uriya mutwe ugiye gushinga inkiko mu bice by’intara za Kivu zombi ugenzura nka Goma, Rutshuru, Masisi na Nyiragongo; cyo kimwe na Bukavu.

Ni inkiko zigomba kuba zibanganye n’iz’ubutegetsi bw’i Kinshasa bumaze igihe bwarakatiye igihano cy’urupfu abayobozi b’uriya mutwe.

Urwego rw’ubutabera AFC/M23 igiye gushinga rurakurikira izindi nzego yamaze gushyiraho mu bice igenzura, zirimo ubutegetsi bwite bwa Leta, urw’imisoro ndetse n’iz’umutekano.

Ntiharamenyekana igihe inzego z’ubutabera za AFC/M23 zizashyirirwaho, gusa amakuru aturuka muri uyu mutwe avuga ko zimwe mu nkiko zizaba zatangiye gukorera mu bice bikomeye uriya mutwe ugenzura mu mezi make ari imbere.

Kugeza ubu ntacyo ubutegetsi bw’i Kinshasa buravuga kuri iriya gahunda nshya ya AFC/M23.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *