Ihuriro rya AFC/M23 riravuga ko kuri uyu wa Gatandatu, itariki 30 Kanama 2025, ubutegetsi bwa Kinshasa bwateye indi ntambwe mu mugambi wabwo mubisha butangiza intambara yagutse, aho bushinjwa gutera amabombe ubutaruhuka mu bice bituwe cyane ndetse bukagaba ibitero ku birindiro by’ingabo zabo.
Ibi byatangajwe kuri iki Cyumweru, itariki 31 Kanama n’Umuvugizi wa AFC/M23, Laurence Kanyuka, ubwo yatangaga amakuru mashya y’ukuntu ibintu byari byifashe kuri uyu wa Gatandatu ushize.
Ati:” Izo ngabo zishyize hamwe zirimo: FARDC, FDLR, Mai-Mai Wazalendo, Abacanshuro n’Ingabo z’Igihugu cy’u Burundi (FDNB), ziratera amabombe ubutaruhuka ibice bituwe cyane kandi zigatera ibirindiro by’Ingabo za AFC/M23, zihonyora Itangazo ry’Amahame nyamara basinye ku itariki 19 Nyakanga 2025,”
Umuvugizi wa AFC/M23 akomeza avuga ko “ubwo butegetsi bw’inkoramaraso bukomeje gutsimbarara kuri politiki yabwo y’urwango n’urugomo” kandi bugakomeza gukwirakwiza poropaganda rutwitsi mu bice bugenzura nko muri Uvira aho bwashyize icyicaro gikuru.
Ati: ” Aho buhahuriza ibikorwa byabwo bya gisirikare, ingendo z’ingabo n’ibitero bya drones kuri axe zikurikira: Walikale-Pinga, Bunyakiri-Kadasomwa, Kasika-Mwenga, Rugezi-Kahololo, Ikibaya cya Rusizi-n’imisozi iringaniye n’imiremire”
AFC/M23 ivuga ko ibyo bitero by’ubugizi bwa nabi bimaze guhitana abantu benshi, byateye guhunga abturage benshi kandi bituma bigorana gutanga ubutabazi muri ako karere ku buryo butigeze bubaho.
Imbere y’ubwo bwicanyi, AFC/M23 ivuga ko itazakomeza kureberera kandi yongera gushimangira icyo yiyemeje cyo kurinda abaturage b’abasivili no gukura mu nzira icyabahungabanya cyose uhereye aho gituruka.


