Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko Joseph Kabila akiri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe uyu mugabo wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaze amezi menshi atagaragara mu ruhame.
Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa ubwo ku wa Mbere tariki ya 12 Mutarama yari ayoboye inama yahuje ubuyobozi bukuru bwa AFC/M23 n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yagaragaje ko Kabila ari mu mujyi wa Goma.
Yabwiye abari bitabiriye iyo nama ati: “Hano tuhafite umushyitsi, uwahoze ari Perezida wa Repubulika, Joseph Kabila. Murabizi ko ari hano? Ntabyo muzi? Hari umunsi tuzamuzana, abasuhuze. Ni Senateri ubuzima bwose nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya ariko bamukuye muri Sena.”
Kabila aheruka kugaragara mu ruhame mu Ukwakira 2025, ubwo yari i Nairobi muri Kenya aho we n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC batangirije ihuriro bise Sauvons la RDC.
Ubutaka bwa Congo Kinshasa bwo yaherukaga kubugaragaraho muri Kamena 2025, ubwo yari mu mujyi wa Bukavu aho yari yitabiriye ibiganiro yarimo agirana n’abanye-Congo bo mu byiciro bitandukanye.
Byari nyuma y’igihe gito yari amaze avuye mu buhungiro akerekeza mu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23.
Kugaragara mu bice bigenzurwa n’inyeshyamba byatumye aregwa ibyaha bitandukanye birimo kugambanira igihugu no kujya mu mutwe ugambiriye gukuraho ubutegetsi, maze urukiko rukuru rwa gisirikare rumukatira igihano cy’urupfu nyuma yo kumuhamya ibyaha.


