AfDB ivanye abakozi bayo b’abanyamahanga muri Ethiopia nyuma yo guhohoterwa

Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB) yahisemo kuvana abakozi bayo mpuzamahanga muri Ethiopia ako kanya. Ibiro bizakomeza gufungura bikorwamo n’umuyobozi ubishinzwe.

Izi ngamba ntizizagira ingaruka ku bakozi bahawe akazi b’Abanya-Ethiopia bazakomeza akazi kabo kandi bakaguma mu mirimo nk’abakozi buzuye ba Banki. Banki izabizeza bo n’imiryango yabo inshingano zayo zo kubitaho.

Ibi byemezo bije nyuma yo kutubahiriza amahame ya dipolomasi no guhohotera abakozi babiri ba Banki Nyafurika Itsura Amajyambere bikozwe n’abashinzwe umutekano ba Ethiopia.

By’umwihariko, ku itariki ya 31 Ukwakira 2023, abakozi babiri bakorera Addis Abeba batawe muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, barakubitwa ndetse bafungwa amasaha menshi nta byaha baregwa cyangwa ngo bahabwe ibisobanuro n’abayobozi.

Ibi ngo byari ukurenga ku buryo bukabije ku budahangarwa bwabo bemererwa mu mahame agenga dipolomasi hashingiwe ku masezerano Banki Nyafurika yagiranye na Guverinoma ya Ethiopia nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’iyi banki ivuga.

Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere, Dr Akinwumi Adesina, amaze kumenya ibyabaye, yahise yitabaza abayobozi bo hejuru muri Guverinoma ya Ethiopia, nyuma abakozi ba banki bombi bararekurwa.

Banki Nyafurika yavuganye na Guverinoma ya Ethiopia ku mugaragaro binyuze mu ibaruwa yanditswe ku itariki ya 6 Ugushyingo isaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kandi mu mucyo kuri iki kibazo.

Ku itariki ya 22 Ugushyingo, Dr Adesina kandi yohereje intumwa zo mu rwego rwo hejuru z’abayobozi ba Banki ziyobowe na Visi Perezida wayo mukuru i Addis Abeba kugira ngo aganire n’abayobozi bakuru ba Ethiopia kuri iki kibazo ndetse anabonane n’abakozi ba Banki mu biro byayo muri Ethiopia i Addis Abeba.

Perezida wa Banki yagize ati: “Isuzuma ryakozwe n’intumwa za Banki ryerekana ko ibintu bitarakemuka mu buryo bushimishije. Ntabwo kandi bitanga icyizere cyuzuye kandi ko abakozi ba Banki Nyafurika itsura Amajyambere bose bumva bafite umutekano kugira ngo basohoze inshingano zabo kandi bazenguruke igihugu cyose badatinya gutotezwa. ”

Adesina yongeyeho ati: “Banki Nyafurika ishinzwe Iterambere ikomeje guhangayikishwa cyane cyane nuko Guverinoma ya Ethiopia kugeza ubu, itigeze isangiza Banki raporo iyo ari yo yose, cyangwa ibisobanuro birambuye ku iperereza ryabaye.”

Perezida wa Banki yagize ati: “Ibyabaye mu Kwakira bikomeje gutera impungenge nyinshi muri Banki Nyafurika itsura Amajyambere cyane cyane mu bakozi bo ku biro byayo mu gihugu cya Ethiopia. Ibi byabaye kandi byateje impungenge abanyamigabane ba Banki, andi mabanki y’iterambere y’ibihugu byinshi, ibigo by’imari mpuzamahanga, umuryango mugari w’abadipolomate, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa. ”

Adesina yashimangiye ko Banki Nyafurika itsura Amajyambere izakora ibishoboka byose kugira ngo yizere umutekano w’abakozi bayo, no kurengera uburenganzira bwabo n’ibindi bagenewe mu mirimo yabo.

Kuri iyi ngingo mu rwego rwo kwirinda, yavuze ko abakozi mpuzamahanga ba Banki muri Etiyopiya bazakorera hanze y’igihugu kugeza igihe ibyavuye mu iperereza ryakozwe na guverinoma ku byabaye bizagaragarizwa Banki ndetse n’ibisobanuro birambuye ku ngamba zafashwe kugira ngo abagize uruhare mu guhohotera abakozi ba yo bagezwe imbere y’ubutabera.

Yavuze ko Banki Nyafurika itsura Amajyambere izakomeza gushyigikira iterambere ry’imibereho myiza y’igihugu. Kugeza ku itariki ya 30 Nzeri 2023, Banki yari ikomeje gutera inkunga Ethiopia mu mishinga 22, ibarirwa akayabo ka miliyari 1.24 z’Amadolari.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *