Afite ubwanwa bujya ku ngana n’ubwa Osama Bin Laden kandi ari umugore

Coral Renaie, umugore w’imyaka 30 ukomoka i Kansas, muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangiye urugendo rwo kwiyakira nyuma y’uko isura ye itamirijwe ubwana kugeza aho buruta n’ubwa bamwe mu bagabo.

Uyu mugore avuga ko yabanje kujya abwogosha ariko biba iby’ubusa maze ahitamo kubureka bugakura atangira amahitamo yo kwikunda.

Renaie ahura nibibazo bya buri munsi biturutse ku bantu bamuca intege bakamusebya, bavuga ko ameze nk’abagabo nawe yakwireba ngo isoni zikamwica.Avuga ko ku myaka icyenda aribwo yatangiye kumera ubwanwa hanyuma ku myaka 12 atangira kogosha.

Yatangiye kujya abazwa niba ari umugabo cyangwa umugore maze akabura icyo asubiza, atangira kujya agira ipfunwe ariko kuri ubu akaba yaratangiye urugendo rwo kwikunda.

Uyu mugore avuzwe mu gihe undi nawe ukomoka muri Afurika y’Epfo,ahurutse gutanga ubuhamya bujya gusa n’ubwuyu ariko we ntabwo ingano y’ubwanwa afite ari nk’iya Coral.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *