Abakinnyi b’ikipe ya Nigeria bari 'nta makemwa'

AfroBasket: Ku Rwanda, gutsinda Nigeria byasaga no kwikorera umusozi

Mu irushanwa rya FIFA Women’s AfroBasket riri kubera i Kigali guhera tariki ya 28 Nyakanga 2023, ikipe y’u Rwanda y’abagore yaraye itsinzwe n’iya Nigeria amanita 79 kuri 48, ibura amahirwe yo gukina umukino wa nyuma (final), isigarana ayo guhatanira umwanya wa gatatu.

Ikipe ya Nigeria yarushije iy’u Rwanda kuva umukino utangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza urangiye, ibifashijwemo n’abakinnyi batandukanye bagiye batsinda amanota atatu ndetse yabashije kubyaza umusaruro amakosa menshi yahannye.

Ku ikipe y’u Rwanda, gutsinda amanota atatu ntabwo byahiriye abakinnyi, ugereranyije no mu mikino yabanje, ndetse amakosa menshi bahannye bananiwe kuyabyaza umusaruro kuko ntibabonezaga umupira mu gakangara.

Ibi bibaye mu gihe ikipe y’u Rwanda itsinze iya Uganda bigoranye tariki ya 2 Kanama 2023, kuko umukino warangiriye ku manota 66 kuri 61. Ikipe y’i Kampala yashyize igitutu ku yakiriye irushanwa mu gace ka 4, ibifashijwemo na Jannon Otto watsinze amanota 31 wenyine.

Byari nko kwikorera umusozi

Ikipe y’u Rwanda yatangiye iri rushanwa itsinda iya Ivory Coast amanita 64 kuri 35, ikomeza itsindwa n’iya Angola 74-68 bisabye ko hakinwa iminota y’inyongera kuko uduce tune twose twarangiye zinganya. Byayihesheje amahirwe yo gukomeza muri ¼ cy’irushanwa itabanje gukina undi mukino kuko yari iyoboye itsinda A.

Iyi kipe yatsinze iya Uganda nk’uko bigaragara haruguru, ibona itike yo gukina muri ½ ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, ariko yagombaga guhurira mu nzira imwe n’iya Nigeria itarigeze itsindwa umukino n’umwe muri ine yose yakinnye.

Abakinnyi b’ikipe ya Nigeria bari 'nta makemwa'
Abakinnyi b’ikipe ya Nigeria bari ‘nta makemwa’

Ikipe ya Nigeria kandi yaje mu Rwanda ishaka kwisubiza igikombe yegukanye mu myaka ibiri ishize, mu irushanwa riheruka, n’ubwo habayeho impinduka mu bakinnyi hafi ya bose.

Iyi kipe kandi, nyuma yo gutsinda iya Mozambique, igakatisha itike ya 1/2 , yashakaga gusigasira amateka yayo yo kugera ku musozo w’iri rushanwa kenshi. Nyuma yo gutsinda iy’u Rwanda, ihageze ku nshuro ya 4 yikurikiranya.

Umukinnyi wo hagati w’iyi kipe, Pallas Kunaiyi-Akpanah, yatangarije umunyamakuru w’ishyirahamwe rya Basketball ku Isi, ko bahuye n’ikipe y’u Rwanda bafite icyizere cyo gutwara igikombe. Ati: “Ndumva mfite ishema. Ikipe yatsinze mu myaka ibiri ishize yari ikomeye. Ntekereza ko iyi na yagera ikirenge mu cyayo. Ku buyobozi bw’umutoza Rena, turi mu mwanya mwiza wo gukomeza gutsinda.”

Umutoza Rena Wakama yagaragaje ko yizeye ko abakinnyi be bakwegukana iri rushanwa. Ati: “Nta banga ririmo. Bakwiye guhabwa ubushobozi. Ndabizera. Icyizere cyose ndakibafitiye. Hano turi gukora ibintu bitangaje. Gukorana n’icyizere bifitiye, kandi tuzabona umusaruro.”

Intambwe ikipe y’u Rwanda yateye muri uyu mukino irashimishije, n’ubwo kugera ku mukino wa nyuma bitayishobokeye. Icyakoze, kubera ko yahuye n’ikipe ikomeye ku mugabane, uko biri kose yize byinshi byazatuma na yo yizera gutwara igikombe mu 2025, ubwo iri rushanwa rizaba ryongeye kuba.

Aho ikipe y'u Rwanda yageze harashimishije, kuharenga  ubutaha birashoboka
Aho ikipe y’u Rwanda yageze harashimishije, kuharenga ubutaha birashoboka

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *