Afunzwe azira gukuraho igisenge cy’umupangayi we wanze kumuvira mu nzu

Polisi ya Leta ya Rivers muri Nigeria yataye muri yombi umuturage wo muri Ghana witwa Samuel Frimpong, ushinjwa gusakambura (gukuraho igisenge) inzu y’uwari umupangayi we Anozie Tochukwu mu gace ka Mgbuoba, mu Karere ka Obio/Akpor.

Polisi ivuga ko Frimpong yakuyeho igisenge cy’inzu y’uwari umupangayi we nyuma y’uko yanze kumuvira mu nzu nyuma y’igihe cy’iminsi 14 yari yahawe nk’igihe cy’inyongera cyo kuva mu nzu, nyuma y’uko amasezerano y’ubukode yari arangiye.

Ibi byabereye mu gace ka Obio/Akpor, bikamenyeshwa sitasiyo ya polisi ya Ozuoba.

Mu buhamya bwe, Tochukwu yavuze ko yimukiye muri iyo nzu muri Mutarama 2024 kandi ko yishyuraga ubukode neza. Yongeyeho ko mu mpera za 2025, Frimpong yamumenyesheje ko ateganya kuvugurura inzu, amusaba gusesa amasezerano y’ubukode yagombaga kurangira muri Mutarama 2026.

Tochukwu yagize ati: “Ku wa 1 Gashyantare 2026, namweretse icyemezo cy’uko nishyuye inzu nshya ngiye kwimukiramo, musaba iminsi 14 yo kwimuka, igomba kurangira ku wa 14 Gashyantare.”

Yakomeje avuga ko ku wa 3 Gashyantare 2026 saa mbiri n’iminota mike za mu gitondo, umugore we yamuhamagaye amubwira ko nyirinzu yamaze gukuraho igisenge. Nyuma gato, imvura nyinshi yaraguye, ibintu bye byose birangirika, birimo inyandiko n’impamyabumenyi. Yavuze ko umugore we utwite n’abana babiri bato (b’imyaka 2 na 3) bahuye n’akaga.

Tochukwu avuga ko ibikoresho bye bifite agaciro ka Miliyoni 25 z’Amafaranga ya Nigeria byangiritse, birimo televiziyo, frigo, intebe, impamyabumenyi za kaminuza n’iz’umwuga, imyambaro, imiti y’abana n’iy’umugore utwite, n’ibindi byinshi. Yongeyeho ko hari n’ibintu byabuze birimo agasanduku k’amafaranga yari amaze amezi hafi icyenda azigama.

Amakuru ya polisi avuga ko Frimpong yatawe muri yombi ku wa Gatatu, 3 Gashyantare 2026, nyuma y’uko ikibazo gitanzwe ku mugaragaro.

Umuvugizi wa Polisi ya Leta ya Rivers, Grace Iringe-Koko, yemeje ayo makuru agira ati:

“Yego, turabyemeza. Nyirinzu yatawe muri yombi, ari mu maboko ya polisi, iperereza rirakomeje. Ashobora kujyanwa mu rukiko nyuma y’iperereza.”

Hagati aho, umunyamategeko wo mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu Lawyers Watch for Justice International Initiative, Raymond Okocha, yavuze ko ibi ari akarengane gakomeye no kwica amategeko.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *