sirleaf-2.jpg

Afurika: Urutonde rw’abayoboye ibihugu bavuye mu mwuga w’ubwarimu

Abantu benshi bashobora gutekereza ko abayobora ibihugu na za Leta baba baravutse mu miryango ikomeye cyane. Hari n’abadatinya kwemeza ko baba batarakuze nk’abandi gusa si byo kuko muri Afurika hari ingero z’abayoboye ibihugu barahereye hasi.

Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho urutonde rw’abayoboye ibihugu bya Afurika barahereye mu mwuga w’ubwarimu ufata na benshi nk’usuzuguritse.

Ellen Johnson Sirleaf

sirleaf-2.jpg

Ellen Johnson Sirleaf yabaye Perezida wa Liberia kuva mu mwaka wa 2006 kugeza mu 2018. Yaciye agahigo ko kuba umugore wa mbere utorewe uwo mwanya usumba indi yose mu gihugu cya Liberia no muri Afurika muri rusange.

Sirleaf ni umuhanga mu Mibare wakuye impamyabumenyi y’ikirenga muri Havard University yo muri Amerika.

Mbere y’uko aba Perezida, Sirleaf yigishije muri Ghana Institute of Professional Studies .

Jomo Kenyatta

jomo.jpg

Jomo Kenyatta ni impirimbanyi y’ubwigenge nyafurika uvuka muri Kenya. Kenyatta Jomo ni umubyeyi wa Uhuru Kenyatta uyobora Kenya magingo aya. Jomo Kenyatta mbere y’uko aba Perezida na Minisitiri w’intebe wa Kenya, yabaye umwarimu muri iki gihugu. Kenyatta yabaye umwarimu n’umuyobozi wungirije w’ishuri rw’ubwarimu rya Koinange Independent Teachers College .

Nnamdi Azikiwe

nnamdi.jpg

Nnamdi Azikiwe yabaye Perezida wa mbere wa Nigeria kugeza mu mwaka 1966 ubwo yahirikwaga ku butegetsi n’igisirikare. Azikiwe yari umuhanga mu ishuri nk’uko byemezwa n’abo mu muryango we ndetse n’abo biganye. Azikiwe yigishije muri kaminuza ya Pennsylvania. Azikiwe kandi yatangiye umwuga mu ishuri rya Ituku muri Nigeria , nyuma aza no kuribera umuyobozi wungirije.

Robert Mugabe

mugabe-2.jpg

Robert Gabriel Mugabe yabaye Perezida wa Zimbabwe nyuma yo gufata ubutegetsi mu myaka ya za 1980. Mbere y’uko aba Perezida wa Zimbabwe , Mugabe yabaye Minisitiri w’Intebe. Mugabe yigishije mu bigo by’amashuri binyuranye byo mu bihugu nka Ghana, Afurika y’Epfo na Zimbabwe.

Kwame Nkrumah

kwame.jpg

Kwame Nkrumah ni umwe mu ntwari zaharaniye ubwigenge bwa Afurika. Kwame ni umunya- Ghana wayiyoboye ikibona ubwigenge mu mwaka 1957. Kwame Yari afite imyamyabumenyi y’ubwarimu yakuye muri Prince of Wales College. Mbere y’uko aba Perezida, Nkwame yabaye umwarimu mu kigo cya Achimota cyo mu mujyi wa Accra. Yigishije kandi mu kigo cya Elimina muri Ghana kugeza mu mwaka 1931 ubwo yinjiraga muri Politiki.

Julius Kambarage Nyerere

nyerere.jpg

Nyerere usibye kuba Perezida wa mbere wa Tanzania yabaye umwalimu mu bigo binyuranye byo muri Tanzania. Nyerere yari yarahawe akabyiniriro ka “Mwalimu” bitewe no kuba yaramaze igihe kinini akora uyu mwuga; haba mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *