Afurika y’Epfo: Abapfa bakomeje kwiyongera kubera ifungwa rya Zuma

Umubare w’abamaze gupfa muri Afurika y’epfo wazamutse ugera ku bantu 72, mu gihe urugomo rwibasiye ibice bimwe by’igihugu nyuma y’ifungwa ry’uwahoze ari Perezida Jacob Zuma.

Abo barimo 10 biciwe mu mubyigano ku wa mbere nijoro ubwo habaga isahura mu gace k’ubucuruzi k’i Soweto.

BBC yafashe amashusho y’umwana ujugunywa aturutse mu nzu yo mu mujyi wa Durban yari irimo gushya, nyuma yuko amaduka yo mu gice cyo hasi cy’iyo nyubako yari arimo asahurwa.

Igisirikare ubu cyagabwe ngo gifashe polisi yarengewe ubushobozi kuva iyi midugararo yatangira mu cyumweru gishize.

Mu itangazo yasohoye, polisi y’Afurika y’epfo yavuze ko yatahuye abantu 12 bacyekwaho guteza imidugararo, kandi ko abantu 1,234 bose hamwe batawe muri yombi.

Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko iyi midugararo ari rumwe mu rugomo rubi cyane rubayeho muri Afurika y’epfo kuva mu myaka ya 1990, mbere y’impera ya politiki y’ivanguramoko ya apartheid.

Zuma yakatiwe n’urukiko gufungwa amezi 15 ku bwo gusuzugura urukiko nyuma yuko atitabiriye iperereza kuri ruswa yo mu gihe cy’ubutegetsi bwe. Bamwe mu baturage bamushyigikiye bahise bihereza imihanda, barigaragambya karahava ari nako bamwe babigwamo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *