Afurika y’Epfo iri kwingingira Putin kutitabira inama ya BRICS kugira ngo itazamuta muri yombi

Leta ya Afurika y’Epfo biravugwa ko yaba irimo kwinginga iy’u Burusiya, isaba ko Perezida Vladimir Putin atitabira imbonankubone inama ya BRICS iteganyijwe kubera i Durban mu rwego rwo kwirinda ko yatabwa muri yombi.

Ni inama iteganyijwe kuba hagati y’itariki ya 22 n’iya 24 Kanama, ikazitabirwa n’abayobozi barimo abakuru b’ibihugu bya Brésil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo.

Impamvu Afurika y’Epfo ikomeje gusaba ko Perezida Putin atajyayo, ni impapuro zo kumuta muri yombi muri Werurwe uyu mwaka yashyiriweho n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI/ICC) rumushinja kuba hari ibyaha yaba yarakoreye muri Ukraine.

Gushyira mu bikorwa ingingo za CPI ni itegeko ku bihugu byose byashyize umukono ku masezerano ya Roma yashyizeho uru rukiko, birimo na Afurika y’Epfo.

Ikinyamakuru The Sunday Times kiri mu byubashywe muri Afurika y’Epfo, cyanditse ko hari abategetsi muri iki gihugu bakibwiye ko Pretoria iri mu biganiro n’ubutegetsi bw’i Moscou isaba ko Putin yazitabira iriya nama ya BRICS yifashishije ikoranabuhanga.

Ibitari ibyo abategetsi ba Afurika y’Epfo ngo bizaba ngombwa ko bamuta muri yombi nyuma yo kwisunga amategeko ya CPI.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Afurika y’Epfo yabwiye kiriya gitangazamakuru ko “[Putin] Naramuka aje hano, tuzahatirirwa kumufata.”

The Sunday Times yunzemo ko mu cyumweru gishize Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yashyizeho Komisiyo idasanzwe ya Leta iyobowe na Visi-Perezida we, kugira ngo yige ku cyakorwa ku mpapuro Putin yashyiriweho zo kumuta muri yombi.

Uwahaye amakuru iki gitangazamakuru yavuze ko iyi Komisiyo yananiwe kubona “inzira iyo ari yo yose ishobora kwemerera Putin kuza mu gihugu.”

Yunzemo ati: “Inzira yonyine ishoboka Putin afite yo kwitabira iyi nama ni uko yakwifashisha ikoranabuhanga rya Teams cyangwa irya Zoom ari i Moscou.”

Perezidansi ya Afurika y’Epfo mu cyumweru gishize yasohoye itangazo rivuga ko nta gahunda yo kwivana mu masezerano ya Roma iki gihugu gifite, bitandukanye n’ibyo Ramaphosa yaherukaga gutangaza.

Mu mpera za Werurwe uyu mwaka Umuvugizi w’Ibiro bya Putin, Dmitry Peskov, yavuze ko kugeza icyo gihe nta mwanzuro wari wagafashwe ujyanye n’uko Perezida Vladimir Putin azajya muri Afurika y’Epfo cyangwa ntajyeyo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *