Afurika y’Epfo mu iperereza ryo kumenya niba hari umuyobozi wohereje intwaro mu Burusiya

Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo byatangaje ko guverinoma igiye gushyiraho itsinda ryigenga riyobowe n’uwahoze ari umucamanza, rizakora iperereza rimenye niba koko hari uwo mu butegetsi bw’iki gihugu uherutse kohereza intwaro mu Burusiya.

Ni nyuma y’aho Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zigaragarije Afurika y’Epfo impungenge z’uko ubwato bunini bwitwa Lady R bwo mu Burusiya buherutse kugera muri iki gihugu cyo ku mugabane wa Afurika bwaba bwarahakuye intwaro.

Abayobozi bo muri USA n’umujyanama wihariye wa Perezida wa Afurika y’Epfo, Dr Sydney Mufumadi, bamaze iminsi baganira kuri iki kibazo mu buryo bwa dipolomasi, ariko Ambasaderi wa USA, Reuben Brigety yagishyize ku karubanda, yemeza ko nta kabuza ubu bwato bwajyanye intwaro mu Burusiya, arahira ko yanakwemera guteega ubuzima bwe mu gihe hari uwamuhakanya.

Ibiganiro bya USA na Afurika y’Epfo ngo byanzuriwemo ko hagomba kuba iperereza, kandi ko inzego zishinzwe iperereza z’iki gihugu cyo ku mugabane wa Amerika kizatanga ibimenyetso byose bikenewe, byerekana ukuri kw’ibyabaye.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa kuri uyu wa 11 Gicurasi 2023 yatangaje ko yababajwe n’uko Ambasaderi Brigety yarenze ku biganiro n’ubufatanye buri gukorwa hagati y’ibihugu byombi kugira ngo hamenyekane ukuri, akavugira iki kibazo mu ruhame.

Umuvugizi w’uyu Mukuru w’Igihugu, Vincent Magwenya, yatangaje ko koko ubu bwato bw’u Burusiya bwageze ku cyambu cya Afurika y’Epfo kandi bizwi na bose, ariko iperereza rigomba gukorwa kugira ngo bimenyekane niba bwarajyanye intwaro cyangwa butarazijyanye.

Magwenya yagize ati: “Birazwi ko ubwato bw’u Burusiya buzwi nka Lady R bwahagaze muri Afurika y’Epfo. Kuva ubwo hibajijwe ku ntego y’uru rugendo. Mu gihe kugeza ubu nta kimenyetso gishyigikira ibikekwa kiratangwa, Leta yafashe icyemezo cyo gutangiza iperereza ryigenga rizayobozwa n’uwahoze ari umucamanza.”

Afurika y’Epfo igaragaza ko ibana n’ibihugu bikomeye nk’u Burusiya na USA, nta kubogama. Ariko kuba iri mu muryango wa BRICS utavuga rumwe na G7 bituma ikekwa amababa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *