Afurika y’Epfo: Mu matora yabaye, amajwi ya mbere aragaragaraza ko ANC ifite 42%

Muri Afurika y’Epfo, Komisiyo y’amatora yatangaje ku wa kane ko ibarura ry’amatora yabaye ku wa gatatu kuamatora y’abadepite yihariye ryarangiye. Komisiyo y’amatora ivuga ko amajwi 35% yabazwe ku mugoroba wo ku wa kane, ishyaka rya ANC rifite amajwi 42.3%. Ibi bikomeje gutya bivuze ko ishyaka rya Nelson Mandela ryazabura amajwi 50% ku ijana ngo rigire ubwiganze mu nteko ibyaba bibaye bwa mbere mu mateka yaryo kandi bigashyira habi ubutegetsi bwa ANC bwakunze kunengwa muri iyi minsi n’Abanyafurika y’Epfo

Umuyobozi mukuru w’amatora, Sy Mamabolo, yatangaje ko kubara majwi byarangiye ko ibiro bike by’itora ari byo byari bikibara amajwi. Ati “ubu igisigaye ni ugushyira hamwe amajwi turebe koko niba imibare ihura neza”.

Biteganijwe ko ibyavuye mu matora ashobora kuzana impinduka nini za politiki muri demokarasi ikiri nto yo muri Afurika y’Epfo biteganijwe ko bizatwara iminsi. Komisiyo yigenga ishinzwe amatora ivuga ko bitarzarenza icyumweru nubwo nanone ngo bishobora kuba na mbere y’aho.

ANC iri kugana ahabi muri aya matora, imaze imyaka 30 ku butegetsi nyuma y’aho afurika y’Epfo yipakuruye ubutegetsi bwa ba gashakabuhake b’abazungu.

Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *