56416221_1004

Afurika y’Epfo yahejeje mu ndege impunzi z’Abanyepalestine mu gihe cy’amasaha 12 yose

Kuri uyu wa Gatanu, abategetsi bo muri Afurika y’Epfo banenzwe cyane nyuma yo kwanga ko abagenzi 153 b’Abanyapalestine bava mu ndege mu gihe cy’amasaha 12.

Abanyapalestine bageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiwe Oliver Tambo i Johannesburg, mu ndege yakodeshejwe yari iturutse muri Kenya nk’uko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe imicungire y’imipaka muri Afurika y’Epfo kuwa Kane.

Ikinyamakuru Haaretz, cyo muri Israel cyatangaje ko Abanyapalestine bari bahunze akarere ka Gaza kazahajwe n’intambara.

Kuki Afurika y’Epfo yabujije Abanyapalestine kuva mu ndege?

Abashinzwe abinjira n’abasohoka bavuze ko aba bagenzi batari bafite kashe yo gusohoka mu gihugu bahabwa na Israel kandi ko batatanze aderesi z’aho babarizwaga, cyangwa ngo bagaragaze igihe bateganya kumara muri Afurika y’Efo.

Polisi yavuze ko “badafite kashe za gasutamo zo kugenda muri pasiporo zabo,” ariko yongeraho ko nta n’umwe “wagaragaje ubushake bwo gusaba ubuhungiro.”

Umupasiteri yemerewe kwinjira mu ndege mu gihe bari bafungiwemo maze asobanura ibintu bibabaje yabonye.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa SABC kuwa Kane avuye mu ndege, Pasiteri Nigel Branken yagize ati: “Birababaje.”

“Igihe nageraga mu ndege hari hashyushye cyane. Harimo abana benshi babira ibyuya gusa bavuza induru barira.”

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yaje kugira icyo ikora kugira ngo abagenzi bave mu ndege, umuryango utegamiye kuri Leta waho, Gift of the Givers, ubaha amacumbi.

Mu bagenzi 153 bari mu ndege, abagera kuri 23 bari bagiye mu bindi bice, hagasigara 130 mu gihugu.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *