RC2AIJAQZEVN_791510

Afurika y’Epfo yateranye amagambo na DRC kubera amabuye y’agaciro yategeje Trump

Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikomoka kuri peteroli, Gwede Mantashe, yagonganye na mugenzi we wa Congo mu nama ya African Mining Indaba kubera amasezerano y’amabuye y’agaciro y’ingenzi Congo yagiranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka ushize.

 

Mu nama y’abaminisitiri yabereye mu muhezo i Indaba muri Cape Town ku Cyumweru, Mantashe yashinje Repubulika ya Demokarasi ya Congo “kwicuruza, cyangwa ibijya gusa nkabyo nk’uko abasesenguzi babiri bo muri Afurika biboneye iteranamagambo babitangaza.

 

Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Louis Watum Kabamba, yagaragaye nk’umuntu usuzuguwe ariko akomeza kwihagararaho avuga ko ayo masezerano afitiye inyungu igihugu cye.

 

Nyuma mu biganiro bifunguye birimo abaminisitiri bombi, Kabamba yongeye gushyigikira ayo masezerano, avuga ko atari inyungu ku ruhande rumwe kandi ko DRC itigeze igurisha amabuye y’agaciro yayo ku busa. Yavuze ko Congo irimo kureba ku nyungu zayo bwite mu gushaka abafatanyabikorwa batandukanye, avuga ko u Bushinwa bwihariye isoko ry’umuringa (copper) wa Afurika, nk’urugero.

 

Amasezerano ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na DRC aha Amerika uburyo bwo kubona amabuye y’agaciro y’ingenzi ya DRC ku ngurane y’amasezerano y’amahoro Donald Trump yagizemo uruhare hagati ya DRC n’u Rwanda akomeje kuba ingorabahizi gushyirwa mu bikorwa.

 

Abanenga aya masezerano nk’uko inkuru dukesha ikinyamakuru The Maverick cyo muri Afurika y’Epfo ivuga, bavuga ko adafasha Repubulika ya Demokarasi ya Congo kubaka ubushobozi bwo gutunganya amabuye yayo kandi asaba gukomorerwa imisoro n’ibindi bijyanye n’amategeko mu gihe cy’imyaka icumi.

 

Kabamba yavuze muri iyi nama ko yari avuye i Washington aho Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yari yatumije inama y’ibihugu 54 kugira ngo baganire ku buryo bw’ubufatanye mu bijyanye n’amabuye y’agaciro y’ingenzi.

 

Mantashe yahise agira ati: “ntabwo ari kubw’inyungu z’igihugu cya DRC. Ahubwo ni inyungu z’umugabane.” Mantashe yavuze ko DRC yakuwe ku rutonde rw’ibihugu byashyiriweho imisoro ihanitse n’ubuyobozi bwa Trump kubera amasezerano y’amabuye y’agaciro, ibintu abona we biha icyuho politiki ya Amerika yo gucamo ibice Afurika kugirango iyiyobore.

 

Umwaka ushize, Amerika yashyizeho umusorofatizo wa 10% ku bicuruzwa byatumijwe muri DRC, mu gihe ari 30% ku bicuruzwa byavuye muri Afurika y’Epfo.

 

Daily Maverick yasabye Mantashe nyuma gutanga ibisobanuro kubyo abasesenguzi bavuze ko ari ihangana no ku kuba yashinje DRC ibisa nk’ubugambanyi. Yahakanye ibyo birego byombi.

 

Yavuze ko gushaka amabuye y’agaciro kwiyongera ku Isi ari byo byatumye havuka ihangana rishya mu bihugu byateye imbere bishakisha uko byagenzura ihererekanywa ry’amabuye y’agaciro. Asanga hatabayeho guhuza intambwe nk’umugabane, ibihugu bya Afurika bishobora kwisanga bihezwa mu biganiro n’abashoramari mpuzamahanga.

 

Yavuze ko atigeze yita DRC abagambanyi. Ati: “Niwowe wabibise. Ntabyo twabise. Twavuze ko bagomba kureba inyungu z’umugabane, aho kureba inyungu bwite za DRC. Ibyo ntabwo ari ihangana.”

 

Abajijwe uko Kabamba yashubije ibyo yanenze mu nama y’abaminisitiri, Mantashe yavuze ko Afurika y’Epfo izakomeza kuvugana na DRC kuko umugabane ukwiye kugira uko ukorana ku bijyanye n’amabuye y’agaciro y’ingenzi.

 

Umwe mu basesenguzi utashatse ko izina rye ritangazwa, yavuze ko ayo makimbirane yaba yatewe n’imibanire itari myiza ya Afurika y’Epfo na Amerika muri iki gihe, yongeraho ko byanze bikunze ibihugu bya Afurika bizakomeza guharanira inyungu zabyo bititaye ku mugabane.

 

Mantashe yavuze ko ibihugu bya Afurika bigomba gufatanyiriza hamwe kurengera ubusugire bw’amabuye y’agaciro yabyo, akomeza avuga ko gukaza umurego mu guhatana kubera umutungo kamere byateje akaga ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bikungahaye ku mutungo kamere.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *