Inkuru y’umusirikare Private Wilson Sabiiti wishe arashe Minisitiri muri Leta wari ushinzwe umurimo, Colonel (Rtd) Charles Okello Engola, tariki ya 2 Gicurasi 2023, yaciye igikuba muri Uganda, itera benshi gutekereza cyane kuvanze no kwibaza.
Ibibazo byinshi byakurikiye amagambo Pte Sabiiti yavuze mbere yo kwirasa, ubwo yagendaga mu nzira, ava mu rugo kwa Engola, arasa mu kirere, yihanangiriza uwo ari we wese wagerageza kumufata. Yavugaga ko atumva uburyo imibereho ye yakomeza kuba mibi kandi arinda “Minisitiri muzima.”
Inkuru y’urupfu rwa Minisitiri Engola na Pte Sabiiti yatumye ikinyamakuru The Observer gikora ubucukumbuzi ku mibereho y’abasirikare ba Uganda barinda abakomeye ndetse n’uko imibanire y’impande zombi imeze.
Byagaragaye ko imibereho y’abarinzi atari myiza na gato, kandi ko basuzugurwa mu rwego rukomeye. Hari nk’uwavuze ko atumva uburyo umukoresha amutegeka kumutwaza igikapu cyo mu ntoki no kumukamira inka kandi azi neza ko yoherejwe gusa kumurinda.
Yagize ati: “Ntabwo duhabwa imyitozo kugira ngo tuzatwaze abakoresha udukapu two mu ntoki, bigere n’aho agusaba gukama inka ze. Ntabwo bigize akazi kacu. Gutwara udukapu two mu ntoki ntabwo bigize akazi kacu kubera ko umuntu ufite akazi k’umurinzi akwiye kubohoka.”
Uwagereranyijwe n’imbwa irinda urugo
Umusirikare umaze imyaka itandatu arinda umuyobozi, we yavuze ko ibyo yakorewe imbere y’umwana muto w’umukoresha we birenze imyumvire y’umuntu, kandi ngo biracyamushengura iyo abyibutse.
Yagize ati: “Nari mpagaze mu rugo, umwana wa Boss yanze kujya ku ishuri. Ubwo, Boss wanjye yabwiye uwo mwana ko natajya kwiga, bizarangira abaye ‘nk’iriya mbwa’.”
Kandi ngo nta yindi mbwa yavugaga, keretse uwari ufashe imbunda. Ati: “Narabye hafi aho, mbura imbwa. Umwana yahatirije abaza iyo mbwa, se antunga urutoki, amuhamiriza ko ashobora kuzaba nk’iriya mbwa ifite imbunda.”
Mu kwanzura, hari uwavuze ko abarinzi bafashwe neza, nta n’umwe bagirana ikibazo. Ati: “Abarinzi ubafashe neza, nta kibazo mwagirana. Wamumokera cyangwa ukamuciraho, ntabwo babyitaho mu gihe imishahara yabo n’agahimbazamushyi abyishyurwa neza. Bmwe ntibahisemo kwinjira amu ngabo, ni bo bataunze imiryango yabo irimo benshi babategeye amaboko.”


