Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko aho kwitaba Inteko Ishinga Amategeko yamutumijeho azafunga abadepite bose bayigize yise ibicucu.
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Komisiyo ishinzwe Igisirikare mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda yategetse Minisitiri w’Ingabo gusaba Gen Muhoozi kuyitaba, kugira ngo atange ibisobanuro ku butumwa bwe butavugwaho rumwe akunze gucisha ku rubuga rwa X.
Ni ubutumwa abadepite bagize iriya Komisiyo ivuga ko busiga icyasha isura ya Uganda, haba imbere mu gihugu no ku ruhando mpuzamahanga.
Gen Kainerugaba abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko aho kugira ngo yitabe abadepite bamuhamagaje azabata muri yombi.
Ati: “Sinzigera ngaragara imbere y’ibicucu byo mu Nteko Ishinga Amategeko. Ahubwo byose nzabita muri yombi.”
Uyu Jenerali usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, mu ruhererekane rw’ubundi butumwa yavuze ko nyuma yo guta muri yombi “ibicucu byo mu Nteko Ishinga” azabatumira bakaganira, ati: “Nihagira n’umwe ukorora nabi nzahita muta muri yombi.”
Muhoozi yunzemo ko ahubwo akeneye miliyari 1,000 z’Amashilingi ya Uganda agenewe UPDF, anashimangira ko buri wese mu bagize Inteko Ishinga Amategeko agomba kumushyigikira akayahabwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Gen Muhoozi yateguje ko azamanika Col Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni.
Mu butumwa bushya yavuze ko uko azamanika uyu munyapolitiki ari na ko agomba kumanika bamwe mu badepite bazanye amapfupfu kubera kwiba amafaranga ya leta.


