Aho Yesu yavukiye nta birori bya Noheli biharangwa

Mu mujyi wa Beterehemu, aho Yesu yavukiye nta birori byabaye byo kwizihiza ivuka rye nkuko byari bisanzwe mu yindi myaka.

Amakuru avuga ko nta munezero, nta bana, nta Père Noà«l/Santa. Uno mwaka nta birori na bicye byahabaye nyuma y’uko intambara ihuje Israel na Hamas ikomeje gufata indi ntera.

Nkuko byagiye bigaragazwa nta ndirimbo za Noheli zihari, nta twa tuzu tugurishirizwamwo ibirugu duhari ahubwo, igishusho cyerekana akana Yezu/Yesu kavutse gikikijwe n’ibibuye n’intsinga, akaba ari cyo cyashyizweho nk’ikimenyetso cyo kwibuka abana bo muri Gaza.

Mu rusengero rwa Nativity Church nta muntu n’umwe ngo wagaragayeyo,bikaba bitari bisanzwe ugereranyije n’ibindi bihe nkuko byagarutsweho n’umwe mu bapadiri biryo dini.

Ati: “Maze imyaka 12 ndi umupadiri kuri uru rusengero. Navukiye i Betelehemu, sinari bwigere mbona ibintu nk’ibi.No mu gihe cya Covid ibintu ntibyari bimeze uku.”

Yakomeje agira Ati”Dufite benewacu na bashiki bacu muri Gaza nicyo gituma bigorana guhimbaza…ariko ni byiza ko duhurira hamwe mu masengesho”.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *