1f405340-2276-11f0-9060-674316cb3a1f.png

Akanama gahuriweho n’u Rwanda na DRC katangiye ibiganiro

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo byatangije ku mugaragaro inama ya mbere y’akanama gahuriweho n’impande zombi gashinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington mu kwezi gushize.

Iyi nama yabaye ku munsi w’ ejo ku wa Kane i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. , ikaba ari intambwe ya mbere mu gushyira mu bikorwa ayo masezerano y’amahoro yashyizweho umukono binyuze mu biganiro byabereye i Washington tariki 27 Kanama, uyu mwaka.

Ibyo biganiro byaranzwe n’ubufatanye bw’Amerika, Qatar n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, byashingiweho hatangizwa uru rubuga rw’inama igamije kugenzura no gukemura ibibazo bishobora gukomoka ku ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.

Amasezerano y’i Washington yemeje ko u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ ubwirinzi zashyize kumupaka uhana imbibi n’ uburasirazuba bwa DRC mu gihe cy’iminsi 90, nk’uko byari biteganyijwe muri gahunda ya 2024.

Amasezerano yasinywe hagati y’ u Rwanda na RDC muri Kamena 2025 yafashwe nk’intsinzi ikomeye y’ibiganiro byari byashyigikiwe n’ubutegetsi bwa Trump, agamije kurangiza intambara zimaze guhitana ubuzima bw’ibihumbi by’abaturage m’Uburasirazuba bwa Congo.

Iyi nama ya mbere y’akanama k’impande zombi ije ishimangira icyizere cyatangiye kwiyubaka hagati ya Kigali na Kinshasa nyuma y’igihe havugwa umwuka mubi ku mpande zombi, aho buri ruhande rwashinjaga urundi gufasha imitwe yitwaje intwaro.

Biteganyijwe ko iyi komite izajya ihura buri kwezi mu rwego rwo gukomeza kugenzura uko amahoro ashyirwa mu bikorwa no kurinda ko intambwe imaze guterwa idasubira inyuma.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *