Akarere ka Rubavu kiyemeje gushyira iherezo ku bukene bumaze igihe bunuma muri Etincelles FC

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwihaye umuhigo w’uko mu myaka itarenze itatu Etincelles FC izaba iri mu makipe ahatanira ibikombe, bwiyemeza kubanza gushyira iherezo ku kibazo cy’ubukene bumaze igihe bwugarije iyi kipe.

Uyu muhigo ni umwe mu ijyanye n’imyanzuro yafatiwe mu nteko rusange y’iriya kipe yabereye kuri Stade Umuganda, ku Cyumweru tariki ya 06 Kanama 2023.

Iyi nteko rusange yateranye mu gihe muri Etincelles FC hamaze igihe havugwamo ibibazo by’imishahara y’abakinnyi byanatumye ikipe itangira imyitozo itinze.

Umwe mu myanzuro yafashwe ni uko abakinnyi ba Etincelles FC bazajya bahemberwa hamwe n’abakozi b’akarere ka Rubavu gasanzwe gatera inkunga iriya kipe.

Umuyobozi w’agateganyo w’aka karere, Nzabonimpa Déogratias, yabwiye itangazamakuru ko nk’akarere intego bafite ari ugushyira Etincelles ku rwego rw’amakipe ahatanira ibikombe ku buryo izajya inasohokera igihugu.

Yagize ati: “Ubu ngubu twihaye intego yo kudakina duteza imbere impano z’abana bacu gusa, ahubwo harimo no gushaka uburyo ikipe yahagararira igihugu cyacu no mu mahanga, kandi ibyo bigerwaho ari uko wabanje gutsinda neza ukina imbere mu gihugu.”

“Ntibizabatungure rero mubonye mu gihe gito kiri imbere, mu myaka mike iri imbere Etincelles turashaka gukora ku buryo igira igenamigambi riyinjiza mu makipe ahatanira ibikombe, noneho nyuma yo guhatanira ibikombe tugahagararira n’igihugu cyacu.”

Meya Nzabonimpa yavuze ko batagikeneye kumva hari umukinnyi wa Etincelles FC umara amezi atatu adahembwa, nyamara ibyo akarere kagenera ikipe biba byaratanzwe.

Yavuze ko hejuru y’ibi nk’akarere bagiye gufasha Etincelles FC kubona abaterankunga ndetse no kuziba ibyuho byose byari biyirimo, kugira igaruke mu murongo mwiza.

Yunzemo ati: “Mu gihe gito gishoboka turifuza kubona Etincelles FC idakodesha, turifuza kubona Etincelles FC ifite imodoka iyitwara ku kibuga,…mu gihe gito Etincelles igomba kuba ifite imodoka yo kuyifasha kandi abanyamuryango biyemeje kuyishaka.”

Buri mwaka hagiye kujya habaho ‘Entincelles Day’

Undi mwanzuro wemerejwe mu nteko rusange y’abanyamuryango ba Etincelles ni uko iyi kipe buri mwaka yajya yizihiza umunsi wayihariwe.

Perezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock yavuze ko hari hashize igihe igitekerezo cya ‘Etincelles Day’ kiriho, hanyuma “kuba cyahawe umugisha n’akarere ndetse n’abanyamuryango cyahise gihinduka itegeko.”

Meya Nzabonimpa yavuze ko nk’akarere bifuza ko ku wa 12 Kanama uyu mwaka ku kiyaga cya Kivu habera umugoroba wahariwe Etincelles, hanyuma abafana bayo baba abari mu gihugu no hanze yacyo bakazatangarizwa uko ikipe ihagaze.

Ni umunsi kandi ugamije kwereka abakunzi b’iyi kipe ko ibakeneyeho ubushobozi, bityo ababishoboye bagatanga imisanzu izafasha ikipe kubaho.

Ku bwa Meya Nzabonimpa, “Etincelles FC ntishobora kugira ikibazo cy’ubushobozi ifite umuterankunga nk’akarere ka Rubavu, abaturage beza bayikunda.”

Yavuze ko iyi kipe ifite ubushobozi, gusa ikaba yari imaze igihe yambaye ikirezi ariko itazi ko cyera.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *