Umunyarwenya Alex Muhangi amaze ukwezi mu makimbirane n’umuhanzi Bebe Cool yatangiye nyuma y’uko Bebe Cool yangaga kuririmba mu gitaramo cya Comedy Store kubera ko atari yishyuwe amafaranga yose bumvikanye.
Nyuma y’ibi, aba bombi batangiye guterana amagambo akomeye ndetse Bebe Cool atangaza ko agiye kurega Muhangi ku cyaha cyo kwigwizaho amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko binyuze mu ndirimbo ze.
Bebe Cool yemeza ko Alex Muhangi yinjiza amafaranga akoresheje amashusho y’ibitaramo bye, ayashyira kuri YouTube, ibi akaba abifata nk’inyungu zitemewe.
Nubwo Bebe Cool yagaragaje ubushake bwo gukemura aya makimbirane mu bwumvikane hadakoreshejwe inkiko, Alex Muhangi we yahakanye yivuye inyuma ko azamusaba imbabazi.
Mu mashusho yashyize kuri TikTok, Muhangi yavuze ati: “Njye ndi umukiriya; ni we wari uje kuririmba mu gitaramo cyanjye. Sinzigera nsaba imbabazi Bebe Cool. Yagombye kureka gukomeza kuvuga iki kibazo ahantu hose.”
Muhangi ashimangira ko nta nyungu ajya abona kuri YouTube mu mashusho ya Bebe Cool ashyiraho, ahubwo ko abikora gusa mu rwego rwo kumwamamaza.
Mu gihe aba bagabo bombi bakomeje guterana amagambo, ntiharamenyekana niba koko Bebe Cool azakomeza inzira y’amategeko cyangwa niba hari indi nzira izakoreshwa mu gukemura aya makimbirane.
Mu minsi yashije nibwo umunyamatego wa Bebe Cool yatangaje ko urukiko rwabahaye iminsi 10 yo gukemura iki kibazo mu mahoro gusa byananirana nibyo bazagaruka mu rukiko rukabakiranura hakurikijwe amategeko.


