Isimbi Alliance uzwi muri Cinema nka Alliah Cool, yasubije abamwibasiye bamuhora Icyongereza yavuze ubwo hatangwaga ibihembo bya Trace Awards biheruka gutangirwa i Kigali.
Uyu mugore usanzwe ari umwe mu bagize itsinda ry’abagore rizwi nka Kigali Boss Babes, ni umwe mu batangaje amazina y’abahanzi begukanye ibihembo muri ririya rushanwa ryabereye muri BK Arena.
Isimbi by’umwihariko ni we watangaje umunya-Nigeria, Davido, nk’umuhanzi wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umugabo.
Nyuma y’ibirori by’ibihembo bya Trace Awards, Alliah Cool yibasiwe cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bamunnyeze bavuga ko yavuze Icyongereza nabi.
Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager by’umwihariko ari mu bamwatatse cyane uyu mugore, agaragaza ko ku bwe yumva yakabaye asubira ku ntebe y’ishuri.
Alliah Cool mu kiganiro aheruka kugirana na ISIMBI TV, yabwiye abamwihaye ko mwarimu wamwigishije Icyongereza naramuka amwibwiriye ko yakivuze nabi azasaba imbabazi.
Ati: “Umwarimu wanyigishije nampamagara akambwira ko icyongereza navuze atari cyo yanyigishije, nzasaba imbabazi.”
Isimbi yavuze ko ko yavukiye mu cyaro ndetse akaba atarize mu bigo bikomeye, gusa akavuga ko iyo yumvise abantu bavuga icyongereza na we akivuga.
Yibukije abamwibasiye ko Icyongereza bumvise avuga nabi ari cyo cyimutunze ndetse akaba agikoresha mu buzima bwe bwa buri munsi ahereye ku mugabo we; ashimangira ko abantu bakwiye kumenya ko abanyarwanda benshi nta cyongereza bazi ko ahubwo icya mbere ari uko icyo umuntu yashatse kuvuga cyumvikanye.


