ray1-2-96c57

Alliah Cool yishimanye na Rayvanny bahuriye mu kabari

Umukinnyi wa filime w’Umunyarwandakazi, Alliah Cool yagaragaye yishimanye n’umuhanzi ukomeye muri Tanzania, Rayvanny, ubwo bari bitabiriye ibirori by’ubukwe bwa Juma Jux, byabereye mu mujyi wa Dar es Salaam.

Amashusho yagiye hanze agaragaza Alliah Cool na Rayvanny baganira, babyinana, ndetse bagaragaza urugwiro rukomeye, mu kabyiniro basohokeyemo nyuma y’ubu bukwe bw’icyamamare mu muziki wa Bongo Flava.

Mu mashusho amwe, Alliah Cool anagaragara atanga amadolari ayanyanyagiza kuri Kevin Kade, umuhanzi w’Umunyarwanda nawe wari witabiriye ubu bukwe, ari kumwe na bagenzi be barimo Abraham Da Holly, umwe mu bashyushyarugamba bakomeye muri Tanzania.

Alliah Cool azwi nk’inshuti magara ya Juma Jux, ari na yo mpamvu yari mu batumiwe b’imena mu birori by’ubukwe bwe n’umukinnyi wa filime w’Umunya-Nigeria Priscilla Ajoke Ojo.

Kevin Kade, uherutse kugaragara muri Uganda ashyigikira The Ben mu gitaramo cye, yahise yerekeza muri Tanzania kwifatanya n’uyu muhanzi mu bukwe bwe.

Ubukwe bwa Juma Jux na Priscilla bwabereye muri Nigeria ku wa 17 Mata 2025, ariko buherekezwa n’ibirori bikomeye byabereye muri Tanzania ku wa 28 Gicurasi 2025.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru, Jux yavuze ko yifuzaga ko kimwe mu birori by’ubukwe bwe byabera mu Rwanda, igihugu yahuriyemo bwa mbere n’uwo bashakanye, ariko ntibyashoboka.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *