Umuhanzi Ama G The Black yasobanuye impamvu atagiye mu mugoroba wo kuzirikana inshuti ye iherutse gupfa, yari isanzwe ari umuhanga mu gutunganya umuziki, Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem.
Junior yapfiriye mu bitaro bya Nyarugenge ku mugoroba wa tariki ya 27 Nyakanga 2023, azize uburwayi yari amaranye igihe, bwakomoka ku mpanuka yakoze mu mwaka w’2019.
Uyu muhanzi mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa Jalas Official, yasobanuye ko kutajya gusezera kuri Junior nk’abandi bitari bisobanuye ko yanga uyu musore watunganyaga umuziki, ahubwo ngo yanze guhura n’indyarya.
Ama G yasobanuye uburyo ari inshuti ya Junior kuva kera, agaragaza uburyo bombi bagiye bwa mbere mu nzu ituganyirizwamo umuziki ya Lick Lick yari iherereye i Nyamirambo, n’uburyo yabahinduriye ubuzima.
Uwo munsi ngo Lick Lick yasabye Junior kujya akorera muri ‘studio’ ye nyuma yo kumubonamo ubuhanga, Junior na we akajya afasha Ama G, akamukorera indirimbo mu ibanga kandi ntamwishyuze n’igiceri na kimwe.
Ama G yatangaje ko inkuru y’urupfu rw’inshuti ye yamubabaje cyane, gusa ngo yababaye birushijeho ubwo yamenyeshwaga n’abarimo umuhanzi mugenzi we ko ari ku rutonde rw’abagombaga kuririmba mu mugoroba wo kuzirikana Junior, bituma yanga no kuwitabira.
Yagize ati: “Ejo mbere y’uko bamusezeraho, umuntu wo kuri Radio 10 yari kumwe na Austin, arambwira ati ‘Kuri liste y’abantu bagomba kuririmba…’ Ahantu abantu bakwibukira man! Ahantu ugomba kuririmba ni mu gusezera Junior. Njyewe uranzi nk’umuntu uvugisha ukuri, mpita mubwira nti ‘Austin, ko ibyo bintu bitanshobokera! Junior yarankoreye, yatugejeje aho turi…”
Ama G yasobanuye ko yahisemo guha Austin ubutumwa amutangira muri uyu mugoroba, bugaragaza ubuzima bombi banyuranyemo kuva nko mu mwaka w’2003 ubwo bombi batari bagafatishije ubuzima bw’umuziki, kugeza bombi babaye ibyamamare.
Na none ati: “Numvise kujya kuririmba ku rupfu rw’inshuti yanjye, atarimo kunyumva, means zero. Icya kabiri, kujya kuhahurira n’abantu b’indyarya, batazi struggle umuntu yanyuzemo, bashaka kwigaragaza. ‘Nagiye gukodesha imyenda kwa Yanksy kugira ngo mu rupfu rwa Junior ngaragare neza’. Sinshaka kukubona kabisa. Icya gatatu, ndaririmba iyihe ndirimbo?”
Junior yashyinguwe tariki ya 2 Kanama 2023. Ni umwe mu batunganyije umuziki w’abahanzi b’ibyamamare bakuru hafi ya bose mu Rwanda.


