Iteka rya Perezida wa Repubulika N°35/01 ryo kuwa 03 Nzeri 2012, rigena ibikoresho bya gisirikare bijyanye no kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano ariko bigomba kugirwa ibanga rikomeye.
Umenye amakuru yerekeranye na byo akayasakaza aba agambaniye igihugu.
Ibikoresho ingingo ya gatatu y’iri teka iteganya ko bikwiriye kugirwa ibanga birimo intwaro n’amasasu yazo, imodoka za gisirikare zirimo izikoreshwa mu mirwano, ibifaru hamwe n’imodoka zidatoborwa n’amasasu.
Ibindi bikoresho birimo indege za gisirikare nk’izirwanishwa na za kajugujugu ndetse n’ibijyana nazo, ibikoresho byose by’itumanaho nka za radari, telefoni, radiyo, ibikoresho bifotora, lojisiyeri (softwares) za mudasobwa hamwe n’ibikoresho bindi bijyanye nabyo.
Birimo kandi amazu yose ya gisirikare harimo Icyicaro Gikuru cy’Ingabo, ibigo bya gisirikare n’ububiko bw’imbunda n’amasasu; ndetse n’imyambaro ya gisirikare n’ibijyana na yo.


