Amabwiriza agenga ikoreshwa ry’insengero muri iki gihe zakomorewe

Nyuma y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 15 Nyakanga 2020, yemerera insengero gukora ariko uburenganzira bwo gufungura bugatangwa n’Inzego z’Ibanze zimaze kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu nk’uko yari yabisabwe yashyizeho amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, risobanura ko aya mabwiriza aje kuzuza ayo ku wa 30 Kamena 2020, yagenaga imikorere y’insengero muri iki gihe cya coronavirus.

Aya mabwiriza yo ku wa 17 Nyakanga 2020, agena ko insengero zizafungurwa habanje gukorwa igenzura rigamije kureba ko zujuje ibisabwa ndetse raporo igatangwa n’akarere mu buryo bw’inyandiko. Ibi ntibireba insengero n’amatorero biri mu duce twashyizwe muri gahunda ya ‘Guma mu rugo’.

Gutanga amaturo bizakorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga nka Momo, Tigo cash, Airtel Money, Bank transfer n’ubundi. Amaturo atari amafaranga azajya agenerwa aho gushyirwa mbere yo gutangira amateraniro kandi mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda coronavirus.

Buri rusengero turasabwa gutanga umubare ntarengwa w’abagomba kurusengeraho, gushyiraho iminsi n’amasaha bizwi rugomba gusengeraho,kwirinda gusenga mu masaha abantu batemerewe kugenda kandi abakorerabushake babihuguriwe bagomba kuba bari kuri buri rusengero bareba uko amabwiriza yubahirizwa.

Ibibuzwa n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima nko gukoranaho,gusuhuzanya abantu bahana ibiganza,guhoberana,guhererekanya ibikoresho,kwegerana hadasizwe intera nibura ya m 1 biracyabujijwe, hakiyongeraho no kutazana abana bonka n’abari munsi y’imyaka 12 mu nsengero.

Mu kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza, itsinda ry’Urwego rw’umurenge rigizwe n’Inzego z’Ibanze,iz’Umutekano n’iz’Ubuzima, rizajya rikora igenzura rishyikirize raporo akarere. Iri tsinda kandi rifite n’ububasha bwo gufata icyemezo ku ifungwa ry’insengero zitubahirije amabwiriza,akarere kakabifataho umwanzuro.

Akarere kazajya gashyikiriza Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu,raporo y’ibyemezo kafashe ku ifunga n’ifungurwa ry’insengero.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *