Mudaheranwa yatanze ubutumwa mu izina rya FERWAFA

Amafoto: Abana b’irerero rya PSG bageze i Kigali, batura Perezida Kagame intsinzi

Kuri uyu wa 7 Kamena 2023 ni bwo ikipe y’abana batarengeje imyaka 11 n’iy’abatarengeje 13 y’amavuko barererwa mu irerero rya Paris Saint Germain (PSG) riri mu Karere ka Huye bageze i Kanombe mu masaa munani n’igice bavuye mu mu Bufaransa mu irushanwa ryahuzaga amarerero yose y’iyi kipe ku Isi rizwi nka PSG Academies World Cup 2023, aho begukanye ibikombe bibiri by’ibyiciro byombi.

Byemayire Masabo, umwe mu bakinnyi b’irerero rya PSG avuga ko intsinzi bayituye Umukuru w’Igihugu. Ati: “Intsinzi y’ikigikombe ndumva nayitura Perezida Paul Kagame kuko iyo atazana iyi Visit Rwanda yatuzaniye academy ka PSG mu karere kacu ka Huye simba naragiye mu gikombe cy’Isi cyangwa ngo mbone amahirwe yo kubona abatoza beza.”

Uyu mwana yatangaje ko we na bagenzi be bafite ingamba yo kubera barumuna babo urugero rwiza, kandi ngo bazazamura umupira w’amaguru w’u Rwanda. Ati: “Ingamba tuzanye ni ukubera barumuna bacu icyitegererezo. Dufite icyizere kuko n’igikombe cy’umwaka utaha tuzagitwara. Tukizeza Abanyarwanda ko Amavubi azagera mu marushanwa yo hejuru kandi afite abakinnyi beza, ngashimira abatoza banjye ndetse n’akarere kacu ka Huye.”

Mudaheranwa Hadji, mu izina rya FERWAFA, yashimye uruhare rw’ababyeyi ariko abaha n’umukoro. Ati: “Twebwe nka federation tubijeje ibishoboka byose kugira ngo umupira w’amaguru w’u Rwanda ubashe gutera imbere. Turabifuza mu ikipe y’abakuru. Hari ibyo mwakoze bikenewe, hari n’ibyo musabwa byinshi kuko uko bagenda bakura bazatangira gukorera amafaranga, babone ibibarangaza byiza ariko nimwe bambere bo kubakebura.”

Nshimiyimana Alex Redamptus, Umuyobozi Mukuru w’ishami rishinzwe guteza imbere ibikorwaremezo bya siporo muri Minisiteri ya siporo yashimiye aba bana ku bwo guhesha igihugu ishema.

Ati: “Minisitiri yantumye ngo nshimire cyane abana ndetse n’ababyeyi ku ishema mwahesheje igihugu. Ikindi nubwo mwatwaye ibikombe, bibabere intango, ntimwumve ko mwagezeyo. Bibatere imbaraga, bizatuma muzana ibindi bihembo ndetse no mu ikipe nkuru y’igihugu. Leta, biciye muri Minisiteri ya siporo ibijeje kubaherekeza muri urwo rugendo,, mukaba abakinnyi beza babigize umwuga mu gihe mufite ubushake bwo kubigeraho.”

Mudaheranwa yatanze ubutumwa mu izina rya FERWAFA
Mudaheranwa yatanze ubutumwa mu izina rya FERWAFA

Masera yahaye umugisha abana bazanye ibikombe
Masera yahaye umugisha abana bazanye ibikombe

Ifoto y'urwibutso na Meya wa Huye (wambaye ishati yera)
Ifoto y’urwibutso na Meya wa Huye (wambaye ishati yera)

psg9.jpg
Hejuru mu modoka ya Visit Rwanda
Hejuru mu modoka ya Visit Rwanda

psg10.jpg
Bafashe umwanya wo kwifotoreza kuri ibi bikombe
Bafashe umwanya wo kwifotoreza kuri ibi bikombe

psg12.jpg
Batemberejwe mu modoka ya Visit Rwanda
Batemberejwe mu modoka ya Visit Rwanda

psg13.jpg
psg14.jpg

Batahanye ibikombe bibiri begukanye mu byiciro byombi
Batahanye ibikombe bibiri begukanye mu byiciro byombi

Masabo n'umubyeyi we bari bafite akanyamuneza
Masabo n’umubyeyi we bari bafite akanyamuneza

psg16.jpg
Bakiriwe n'abana bagenzi babo hamwe n'ababyeyi
Bakiriwe n’abana bagenzi babo hamwe n’ababyeyi

Nshimiyimana wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo
Nshimiyimana wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *