b1fbbe08a637fd40faa9f205cf4c8fbd.jpg

Amafoto: Ibyamamare muri Hollywood byitabiriye ubukangurambaga busaba ifungurwa rya Rusesabagina

Ibyamamare muri Hollywood birimo Don Cheadle (wakinnye ari Rusesabagina muri Hotel Rwanda) byitabiriye ubukangurambaga bwiswe #FreeRusesabagina bugamije gusaba ifungurwa rya Paul Rusesabagina wakatiwe n’ubutabera bw’u Rwanda imyaka 25 y’igifungo nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo iterabwoba no guhungabanya umutekano w’igihugu.

b1fbbe08a637fd40faa9f205cf4c8fbd.jpg

Urugaga rw’Abavoka b’Abanyamerika na Clooney Foundation for Justice, Inama mpuzamahanga y’abavoka, ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko bose bakurikiranye urubanza rwa Rusesabagina bakabona ko ari urubanza rushingiye kuri politiki.

aa8b5b5b57e9914242c7d7124a66fc23.jpg

Ku itariki ya 4 Mata nibwo urukiko rw’ubujurire rwashimangiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 yari yahawe rwanga kumukatira igifungo cya burundu ubushinjacyaha bwifuzaga ko akatirwa.

b5dd257339e85c9288c96fcc6bac1877.jpg

Ubushinjacyaha bwari bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyo mu kwezi kwa Nzeri k’umwaka ushize wa 2021, buvuga ko Rusesabagina na bamwe muri bagenzi be bari bakwiye igifungo cya burundu.

fqpss-gxeaa3i-z.jpg

Ni urubanza rwakurikiwe cyane mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga kuva Rusesabagina yafatwa mu kwezi kwa Kanama k’umwaka wa 2020. Umuryango mpuzamahanga uvuga ko uburyo Rusesabagina yafashwemo bunyuranyije n’amategeko.

fqpthabwqagvc6v.jpg

Abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abandi barasaba abayobozi b’u Rwanda kurekura uyu mugabo bavuga ko ubuzima bwe bumeze nabi.

fqpv2cywqaanyzz.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *