Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ni umwe mu bakuru b’ibihugu na za guverinoma benshi bo muri Afurika bifatanyije na mugenzi wabo, Mamadi Doumbouya, warahiriye manda ye ya mbere nka Perezida wa Guinea.
Kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 17 Mutarama 2026, kuri Stade Général Lansana Conté i Conakry, Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Mamadi Doumbouya wa Guinea.
Ni umuhango witabiriwe n’abandi bayobozi b’ibihugu na za guverinoma bavuye mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibya Afurika, barimo Perezida wa Senegal, uwa Gabon, Mali, Liberia, Gambia, n’ahandi.
U Rwanda na Guinea bifitanye umubano ukomeye kandi utanga umusaruro mu nzego nyinshi, ugamije guteza imbere iterambere ry’ibihugu byombi.
Amafoto:








