Kuri uyu wa Kane, itariki 22 Ukuboza, Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen. Albert Murasira yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U) mu Rwanda .

Nk’uko bigaragara kuri twitter ya minisiteri y’ingabo, Minisitiri Murasira na Ambasaderi Belén Calvo Uyarra baganiriye ku gukomeza umutekano w’akarere n’ubufatanye mu by’umutekano n’ubwirinzi hagati y’impande zombi.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ukaba uherutse kwemeza, ku itariki ya 1 Ukuboza 2022, inkunga ya miliyoni €20 (miliyari zisaga 20 Frw) yo gushyigikira ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda bigamije kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, mu majyaruguru ya Mozambique.

Ni inkunga izatangwa binyuze mu Kigega cyashyiriweho gutera inkunga ibikorwa bigamije amahoro, EPF, cyashyizweho mu 2021.


