Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye n’umuryango we batembereye ikiyaga cya Cyohoha/Cohoha gihuza igihugu cye n’u Rwanda ku Ntara ya Kirundo n’iy’Iburasirazuba.
Perezida Ndayishimiye kuri uyu wa 15 Mutarama 2022 yatangarije kuri Twitter iby’uru rugendo rwari rugamije kwereka umuryango ibyiza by’u Burundi, ashishikariza n’abandi babyeyi gutembereza abana babo iki gihugu.
Yagize ati: “Urugendo ndangirije ku kiyaga cya Cohoha muri Kirundo rwangejeje mu bice nyaburanga by’igihugu, rwanyeretse ko u Burundi ari bwiza. Nta we ukunda icyo atazi. Ndahamagarira ababyeyi kwereka abana bacu igihugu, bityo bakurane ubushake n’inyota byo kukimenya, kugikunda no kugikorera.”
Tariki ya 7 Mutarama 2022 ni bwo Perezida Ndayishimiye yatangaje ko yatangiye ikiruhuko kigenerwa umuyobozi. Kuva icyo gihe yatangiye gutemberana ibice nyaburanga bitandukanye by’u Burundi.
Kuri uwo munsi, yatangaje ati: “Mu gutunganya akaruhuko kanjye k’abayobozi, nezerewe no kubona dushobora gutemberana n’umuryango kugira ngo nereke abana u Burundi. Wabaye n’umwanya wo kwicarana n’inshuti zanjye zo mu Ntara ya Rumonge.”




Amafoto: Présidence


