Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, itariki 29 Ukuboza 2022 yakiriye Umunyakenya Gen. Jeff Nyagah, Komanda w’Ingabo z’Akarere ka East Africa wari ugiye kumugezaho byo izi ngabo zimaze kugeraho mu bikorwa byo kugarura umutekano mu burasirazuba bwa RDC .

Urukuta rwa twitter rwa Perezidansi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ruravuga ko Gen. Nyagah yagaragarije Perezida Tshisekedi ibyo ingabo z’akarere ayoboye, ariko kuri ubu zikigizwe n’ingabo za Kenya gusa muri Kivu y’Amajyaruguru, zimaze kugeraho kuva zoherezwa.

Uyu yagejeje kandi kuri Perezida Tshisekedi ibyo izi ngabo zenda gukurikizaho mu bikorwa byazo ku bufatanye n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, ashimira umukuru w’igihugu ku kubashyigikira.

Kanda hano hasi usome inkuru bisa
https://bwiza.com/?Komanda-w-ingabo-za-EAC-zikorera-muri-RDC-yagiye-i-Kinshasa


