tdr2.jpg

Amafoto: Tour du Rwanda 2021 mu isura itamenyerewe

Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2021 hatangiye irushanwa nyarwanda ryo gusiganwa ku magare rizwi nka Tour du Rwanda, ryagaragaye mu isura itamenyerewe kuva ryabaho.

Ntabwo byari bisanzwe ko habaho iri rushanwa, nta ruvunganzoka rw’abantu bari ku mihanda mu duce dutandukanye, bareba imigendekere yaryo.

Ubu bose barasabwa kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi kuva mu mpera z’umwaka w’2019, abatunze televiziyo bakaba basabwa kureberaho imigendekere yaryo, abafite amaradiyo nabo bakumviraho.

Polisi y’u Rwanda yaraye yibukije abakunzi b’iri rushanwa iti: “Tuributsa abafana ndetse n’abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare ko Coronavirus igihari, ko kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda bigikomeje, cyane cyane aho abasiganwa bazaca hose ndetse n’aho isiganwa rizajya rirangirira.”

Gusa n’ubwo abakunzi b’iri rushanwa baburiwe, bigaragara ko mu muhanda wa Kigali-Rwamagana abakinnyi bari kunyuramo, harimo abaturage bake bareba imigendekere yaryo.

Irushanwa ryafunguwe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Aurore Mimosa Munyangaju, hari Perezida w’ishyirahamwe n’umukino w’amagare ku Isi, David Lappartient na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Murenzi Abdallah.

Agace kabanza (stage 1) kareshya n’ibilometero 115.6 kakaba katangiriye mu mujyi wa Kigali kuri Kigali Arena, abakinnyi berekeza mu mujyi wa Rwamagana, aho baragaruka muri Kigali aho kararangirira.

Kitabiriwe n’abakinnyi 75 bari mu makipe 15 ari mu irushanwa.

tdr2.jpg
tdr1.jpg
tdr3.jpg
th.jpg

Amafoto: RBA

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *