nalem2.png

Amafoto: Umugore w’abana 6 yakoze ubukwe bukomeye ‘n’Umwuka Wera’

Imiziki, imbyino, imvugirizo, urusaku n’ibindi bigize ibyishimo, ni byo byaranze ubukwe bukomeye bw’umubyeyi w’abana 6 wo mu gace ka Mukutano mu Karere ka West Pokot muri Kenya, Elizabeth Nalem uvuga ko yakoranye n’Umwuka Wera.

Amashusho dukesha The Standard agaragaza umubyeyi Nalem yambaye agatimba, kamupfutse mu maso nk’uko bisanzwe ku mugeni wakoze ubukwe, ariko umukwe (umusore cyangwa umugabo) babukoranye ntabwo agaragara.

Umugeni Nalem yavuze ko uwo bakoranye ubu bukwe ari Umwuka Wera (Holy Spirit), wa wundi uvugwa muri Bibiliya Yera. Muri Bibiliya Ntagatifu yitwa ‘Roho Mutagatifu’.

Mu bukwe bwa Nalem n’Umwuka Wera, abitabiriye bari benshi, barimo abamugaragiye, bagaragara muri tente (tent) ishinze mu busitani bwa Chelangaa bamwambariye, bamukoreye n’imitako.
nalem2.png

Bose babanje gucinya akadiho, bizihiwe, ku rundi ruhande harimo abumiwe. Nyuma yaho, umugeni Nalem yafashe ijambo maze abasobanurira ko Umwuka Wera yamuyoboye kwa Pasiteri witwa Albert Rumaita, amutegeka kumugurira agatimba, amukodeshereza imodoka z’ubukwe ndetse n’ubusitani bwa Chelangaa bwo gukoreramo ubukwe.
nalem1.png

Iyi televiziyo ivuga ko uyu mugore asanzwe afite umugabo witwa Joshua Nalem, bakaba babana mu rugo, nta kibazo bafitanye.

Joshua yatangaje ko na we yatunguwe n’iki gikorwa umugore yakoye inka 20 yakoze, gusa ngo nta kindi yari kurenzaho, yemeye ko akora ubukwe nk’uko yari yabigambiriye.

Joshua yabajijwe niba Nalem nyuma yo gukora ubukwe n’Umwuka Wera barakomeza kubana, avuga ko atabizi. Ati: “Ntegereje kureba.”
nalem3.png

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *