G5IgCH8XEAAbbJQ

Amafoto: Umujyanama wa Trump mu bitabiriye Leaders Prayer Breakfast i Kigali

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 7 Ugushyingo 2025 Mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali, hateraniye amasengesho y’abayobozi yo gusengera igihugu (Leaders Prayer Breakfast) aje akurikira amasengesho y’abayobozi bato yo gusengera igihugu (Young Leaders Prayer Braekfash) yabaye ku itariki 31 Kanama 2025. Ni amasengesho yitabiriwe n’abantu baturutse imihanda yose no mu nzego zose barimo abaminisitiri, abayobozi b’amatorero n’amadini, abashyitsi baturutse hanze y’igihugu barimo n’Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu bijyanye n’imyizerere.

Umujyanama wa Trump wambaye umutuku n’uko yahageze

Amasengesho yo kuri uyu wa Gatanu nk’uko twabivuze yitabiriwe n’abashitsi bavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump mu by’imyizerere; Paula White, wazanye n’umugabo we, Jonathan Cain, ndetse na Jennifer Korn Sporment, Assistant wa Perezida wa Amerika akaba n’Umuyobozi ushinzwe imyizerere mu Biro bishinzwe imyizerere (White House Faith Office).

Aba kandi bazanye na Bradley Knight; Arkiyepiskopi Nicholas Duncan-Williams; Rosa Whitaker Duncan-Williams; Joel Duncan-Williams; na Chekinah Olivier. Banaraye bakiriwe na Perezida wa Repubulika na madamu we baganirira ku ndangagaciro zisangiwe zo kwizera, amahoro, ubuyobozi, ndetse no ku bibazo byo mu karere no ku Isi.

Archbishop Duncan yinjiranye na Minisitiri Mukazayire

Amasengesho yo gusengera igihugu ya National Prayer Breakfask, aya Leaders Prayer Breakfast kimwe n’aya Young Leaders Prayer Breakfast ategurwa na Rwanda Leaders Fellowship. Ni birori binini bihuza abayobozi ba leta, abayobozi mu nzego z’abikorera, abanyamadini n’abagize sosiyete sivili kugira ngo basenge, basabane, kandi baganire ku buyobozi bushingiye ku ndangagaciro, akenshi byitabirwa n’abayobozi mu nzego zo hejuru barimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madamu we, Jeannette Kagame.

Ibirori ngarukamwaka mu bisanzwe biba muri Mutarama kugirango Abanyarwanda bashimire Imana kubw’umwaka ushize kandi basabire abayobozi b’igihugu, mu gihe amasengesho y’abayobozi bato yibanda ku kwimakaza indangagaciro zubaha Imana hamwe no kugira inama abayobozi bo mu bihe biri imbere.

Biteganyijwe ko iri tsinda riyobowe n’Umujyanama mukuru mu by’imyizerere wa Trump rizava mu Rwanda rikerekeza no mu bihugu by’ibituranyi birimo Uganda ndetse na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *