Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, ni we watorewe kuba umuyobozi w’umuryango RPF Inkotanyi muri iyi ntara.
Guverineri Mugabowagahunde wari uri muri izi nshingano by’agateganyo, yatorewe mu nteko rusange idasanzwe ya RPF Inkotanyi yabereye i Nyakinama ho mu karere ka Musanze kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2023.
Yatowe ku bwiganze bw’amajwi 706 ahigitse babiri mu bo bari bahatanye barimo Muhire Wilton wagize amajwi 14 na Manirakiza Eric wagize amajwi 23.
Guverineri Mugabowagahunde mbere yo gutorwa yari yatanze isezerano ry’uko natorwa azaharanira gutuma intara y’Amajyaruguru iza ku isonga mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha.
Abandi batorewe kuzuza Komite Nyobozi ya RPF Inkotanyi mu majyaruguru barimo Mukamusoni Claudine watorewe kuyobora Komisiyo y’Ubukungu. Yari yiyamamaje ari umukandida umwe.
Uhagarariye Urubyiruko yabaye Furaha Erissa, nyuma yo guhigika Manizabayo Eric bari bahatanye.
Mu rugaga rw’abagore hatowe Niwewanjye Yvette watorewe kuba Umunyamabanga warwo na Musanabaganwa Marie Franà§oise watorewe kuyobora Komisiyo Komisiyo y’Imiyoborere Myiza.
Mu rw’urubyiruko hatowe Nsengukuri Elie watorewe kuyobora Komisiyo y’Ubukungu, Nyirimbabazi Jacques watorewe kuyobora iy’Imibereho myiza y’abaturage na Muhoza Eric watorewe kuyobora iy’Imiyoborere myiza.
Guverineri Mugabowagahunde nyuma yo gutorwa yashimiye abanyamuryango ku bw’uruhare rwabo mu kuzuza inzego z’umuryango.
Yavuze ko nk'”umuryango ibi ni ibihe bidasanzwe, bigaragara ko biri gutegura ibihe bidasanzwe.”
Yavuze ko nyuma yo kuziba icyuho igikurikiyeho ari kujya mu ngamba, yitsa cyane ku matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abadepite ateganyijwe mu mpeshyi itaha.
Ku bwa Guverineri Mugabowagahunde, “itariki yo kwitegura aya matora [yagereranyije n’ubukwe n iyi ngiyi].”
Yasabye by’umwihariko abatowe kwegera urubyiruko runyotewe kwinjira mu muryango wa RPF Inkotanyi, kugira ngo ruzatange umusanzu ugaragara mu gihe cy’amatora.
Yibukije abanyamuryango kandi gufatanya n’inzego z’ubuyobozi gukemura ibibazo byugarije intara y’Amajyaruguru, birimo umwanda, igwingira n’imitangire ya serivisi; bijyanye n’uko “iyo serivisi zidatanzwe neza bibyara ruswa n’akarengane.”
Ibindi yasabye abanyamuryango ba RPF harimo gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda no gutanga umusanzu mu guhashya ubusinzi, bijyanye no kuba Intara y’Amajyaruguru iri mu zirangwamo cyane na bwo.


