Amajyaruguru: Ubuyobozi bwiyemeje gushyira iherezo ku mwanda, Banque Lambert n’amacakubiri

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwiyemeje gushyira iherezo ku bikorwa bibi bimaze igihe biyihesha isura mbi, birimo umwanda, ubusinzi ndetse n’amacakubiri amaze igihe ayirangwamo.

Ni gahunda ubuyobozi bw’iyi ntara bwatangaje ku wa Kane tariki ya 9 Ugushyingo, ubwo bwagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye mu karere ka Musanze.

Intara y’Amajyaruguru imaze igihe ivugwamo uruhuri rw’ibibazo birimo umwanda, ubusinzi bukabije n’ikoresha ry’ibiyobyabwenge, ibikorwa by’amacakubiri abangamira ubumwe bw’Abanyarwanda, urunguze ndetse n’igwingira.

Guverineri wayo, Mugabowagahunde Maurice, yagaragaje ibi bikorwa nk’ibihesha isura mbi intara ayoboye, mbere yo gushimangira ko muri gahunda ubuyobozi bwihaye harimo kubishakira umuti vuba na bwangu.

Nk’ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi igaragara mu ntara y’amajyaruguru, Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko nk’ubuyobozi bihaye intego yo “kugabanya umubare w’abana bafite ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi ukagera ku ntego twihaye ya 19%” byanashoboka bakajya munsi y’aho.

Mu majyaruguru by’umwihariko muri imwe mu mirenge yo mu mujyi wa Musanze hamaze igihe hagaragara umwanda ukabije, ndetse mu Ukwakira 2020 Perezida Paul Kagame ubwo yari mu muhango wo kumurika imihigo ya 2019/20 yagaragaje iki kibazo nk’igiteje ikibazo.

Bimwe mu bituma umwanda ukomeza kwiyongera mu mujyi wa Musanze harimo kuba nta kimoteri kijugunywamo imyanda aka karere kagira, ibituma abaturage bitwikira amajoro bakayijugunya muri za ruhurura cyangwa ku mihanda.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Musanze, Bizimana Hamiss, yabwiye itangazamakuru ko ikimoteri cyitezweho gukemura kiriya kibazo kiri mu nzira zo kubakwa ahitwa ku Karwasa ho mu murenge wa Gacaca.

Yagize ati: “Twatangiye gukorana na WASAC, tumaze iminsi mu biganiro bitandukanye kugira ngo turebe ko kiriya kimoteri cyakubakwa. Hari hatangiye gahunda yo gutanga ingurane n’isoko ryari ryamaze gutangira, ikimoteri rero kizubakwa mu murenge wa Gacaca, akagari ka Karwasa.”

Meya Bizimana cyakora ntiyigeze atangaza igihe imirimo yo kubakira kiriya kimoteri izatangirira ndetse n’igihe kizuzurira.

Mu majyaruguru by’umwihariko mu murenge wa Shingiro w’akarere ka Musanze hanamaze igihe havugwa ikibazo cy’urunguze (Banque Lambert) abaturage bagaragaza ko rubabangamiye.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yatanze urugero rw’uko hari umuturage watse mugenzi we urunguze rwa Frw miliyoni 3, birangira bibaye ngombwa ko asabwa kwishyura Frw miliyoni 10 y’amaherere.

Yagaragaje ko biba bigoye ko abinjiye muri uru runguze barenganurwa, kuko abatanga amafaranga n’abayahabwa babanza kugiranira amasezerano yanditse imbere ya noteri.

Guverineri Mugabowagahunde yagaragaje ko iki kibazo cyabaye “gasenyamiryango ndetse n’intandaro y’amacakubiri n’amakimbirane hirya no hino”, ashimangira ko nk’ubuyobozi bamaze kugihagurukira.

Mu mezi make ashize mu ntara y’amajyaruguru hanumvikanye ikibazo cy’amacakubiri abangamira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ni ikibazo cyamenyekanye nyuma y’uko mu murenge wa Kinigi hari hamaze kubera umuhango wo kwimika Kazoza Justin nk’umutware w’abo mu bwoko bw’Abakono.

Nyuma y’uyu muhango byagaragaye ko hirya no hino mu majyaruguru hari amatsinda ashingiye ku moko, ndetse nyuma y’uko bigaragaye abenshi mu bayobozi bo muri iriya ntara barirukanwe abandi bahitamo kwegura.

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko nyuma ya kiriya kibazo cyanahagurukije Umukuru w’Igihugu, “buri karere kakoze isesengura kerekana ibikorwa bibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda. Ikindi n’ababyihishe inyuma n’amazina yabo bose turabazi.”

Yavuze ko nko mu murenge wa Kimonyi w’akarere ka Musanze yasenywe udutsiko turenga 20 byagaragaraga ko tubangamira ubumwe, nyuma y’uko ikibazo cyatwo kigaragajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo.

Mu majyaruguru kuri ubu hari gahunda y’ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda byatangiriye mu karere ka Gicumbi, gusa ubuyobozi bw’iyi ntara buvuga ko hejuru yo kwigisha igihe kinageze ngo abihishe inyuma y’amacakubiri bafatirwe ingamba zirimo gushyikirizwa ubutabera, ku buryo hari icyizere cy’uko umusaruro uzagaragara vuba.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *