Amajyepfo: Haracyari ahantu batagira network za telefone

Mu Mirenge yo mu turere dutanu ihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi abahatuye baravuga ko batorohewe no kujyana n’umuvuduko iterambere rigezeho bitewe n’uko telefone zabo nta huzanzira (Network) ziba zifite. Ubuyobozi bw’iyi Ntara buvuga ko buri mu biganiro n’amasosiyete y’itumanaho kugira ngo hashakwe umuti urambye.

Abagaragaza imbogamizi mu gukoresha telefone n’izindi serivisi zisaba ihuzanzira biganjemo abo mu mirenge yo mu turere twa Nyaruguru , Gisagara, Nyanza, Ruhango ndetse na Kamonyi.

Abahatuye bavuga ko aho iterambere rigeze bitewe n’uko itumanaho risigaye rishingiye cyane kuri telefoni zigendanwa, hagakubitiraho ko na serivisi nyinshi bashakira ku irembo, kutagira ihuzanzira [network] ku matelefoni na internet idakora, bibashyira mu bwigunge.

Umwe mu batuye Umurenge wa Mukindo wo muri Gisagara, wavuganye na Isango Star dukesha iyi nkuru yagize ati: “hakazamo amareseaux y’i Burundi! Kereka umuntu azamutse nka hano noneho agashakisha ukuntu abona reseaux y’inyarwanda.”

Undi ati: “hano muri Nyabisagara, igice cya Rususa kigana hepfo, ho arabura burundu! Noneho muri Kamukiza, ho arabura rwose burundu cyane kuko ntiwabona uko utabariza umuturage kubera ikibazo cya reseaux kuko ushobora kumpamagara uri i Huye hari gahunda dufitanye, ntidushobora kumvikana.”

“Ntabwo washaka umuntu ngo umubone kuko hahita hazamo umunara w’i Burundi.”

“Ugenda ku musozi kugira ngo ubone reseaux.” “nk’ubu ugeze hano hepfo ya Makwaza ushobora kujya guhamagara hajemo amanetwork y’i Burundi ukumva barakubwiye ngo ntiwemerewe guhamagara umuntu n’umwe!”

Umwe ati: “Ubwo rero badufashije tukabona icyakuraho uriya munara w’i Burundi byaba ari ingenzi.”

Undi ati: “Niba hari nk’ubufasha badukorera, wenda bakaba bakongera nk’iminara aho hantu higanjemo amareseaux y’i Burundi, bishobotse badufasha kugira ngo buri wese aho ahagaze abashe kubona reseaux. Nijoro ushatse kuvuga uri munzu, ushobora gushaka kuvuga ukabura reseaux kandi niba ari ikibazo cyo gutabarwa ugasanga ubuze ubutabazi.”

“Mudusabiye amanetwork twatangira amakuru ku gihe, byongeyeho nk’abantu batuye ku mupaka.”

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice avuga ko ari ikibazo nk’abayobozi nabo kibaraje ishinga. Gusa avuga ko batangiye ibiganiro n’amasosiyete y’itumanaho kugira ngo hashakwe umuti urambye w’ikibazo.

Yagize ati: “Reka nkivuge muri rusange ku rwego rw’intara kuko twakiganiriyeho n’ubuyobozi bukuru bwa MTN, ubu barimo kw’upgrading iminara yabo ndetse no kongeramo iminara kugira ngo bigende bikemura ikibazo kijyanye na coverage ntoya hirya no hino mu ntara. Na Kamonyi iki kibazo kirahari, mu turere twose kirahari. Rero muri iyi minsi ya vuba twaravuganye, hari ibyatangiye gukorwa twizera ko bizagenda byongera network, ariko bitakorwa umwaka umwe ngo birangire.”

Mu Kwakira gushize, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko hagiye kubakwa iminara y’itumanaho irenga 700 mu gihugu hose mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, hagamijwe gukemura ikibazo cy’ihuzanzira rikunze kuba ritameze neza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *