951c9482-259c-4060-afaf-140c7f762608.jpg

Amajyepfo: Nyaruguru na Nyamagabe bijeje Dr Frank Habineza kuzamuhundagazaho amajwi

Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo ni two twari dutahiwe kuri uyu munsi wa 14 wo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu kwa Dr Frank Habineza n’abakandida b’ishyaka rye biyamamarizaga umwanya w’ubudepite, abaturage bakaba bamwijeje kuzamuhundagazaho amajwi ku wa 15 Nyakanga,2024.

Mu karere ka Nyaruguru Dr Frank Habineza n’umufasha we,babanje kujya kwiyambaza Imana, mu kiliziya, ku butaka butagatifu bwa Kibeho, nyuma berekeza mu baturage muri santere y’ubucuruzi ya Ndago mu murenge wa Kibeho, abwira abaturage ko umugisha w’Imana yaboneye aho mu kiliziya yizeye ko na bo azawubaboneraho.

951c9482-259c-4060-afaf-140c7f762608.jpg

Yababwiye ko aka gace Imana yagahaye umugisha mwinshi, Bikiramariya nyina wa Jambo arakabonekera, bituma abantu baturuka imihanda yose, ku isi yose bakaza kuhasengera, Aho abarenga 400.000 baturutse impande zose z’isi, baza kuhasengera buri mwaka.
Uwo mugisha bakaba bagomba kuwubyaza umusaruro abibafashijemo, agira ibyo abizeza.

Ati” Hano muri aborozi cyane ariko nzi ko mufite ikibazo gikomeye cyane cy’amakusanyirizo n’uruganda rutunganya amata. Nimuntora urwo ruganda ntimuzatinda kurubona.”

Yakomeje ati” Tuzi ko munahinga ibirayi byinshi ariko bikabapfira ubusa. Dufite gahunda yo kuzashyira inganda muri buri murenge zitunganya ibihakorerwa. Aha rero na ho muzarubona rutunganya ibirayi muhinga, bikazarushaho kubabyarira umusaruro uruta uwo mubibonaho ubu.”

6ed22cab-e1e8-43c3-b75a-5366a72fed99.jpg

Mu karere ka Nyamagabe na ho uyu mukandida yababwiye ko, nk’umuntu wakagenzemo inshuro nyinshi, akazi neza n’ibibazo byako, by’umwihariko akaba yaranahateye ibiti birimo n’igiti yanditseho amazina ye, byerekana ko ari umukunzi nyawe w’ibidukikije, by’umwihariko muri aka karere.

Ati” Twazanywe no kubasaba amajwi,tubizeza ko ibyo mudutuma byose tutazabatenguha, kuko n’ubushize tuza kwiyamamariza ubudepite ibyo twabijeje twabigezeho ku kigero cya 70/100. N’ubu rero mutwizere, ntitubeshya, ntitunavuga amasigaracyicaro, ibyo tubizeza byose muzabibona 100/100.”

Bwiza.com yaganiriye na bamwe mu baturage b’utu turere twombi, bayitangariza ko, ibyo yababwiye byose ari byiza kandi babikeneye, ko batazabura kumuhundagazaho amajwi.

Uwimana Jeannette ucururiza mu isoko rya Ndago, ati” Amajwi tuzayamuhundagazaho rwose kuko aravuga ibyiza kandi koko dukeneye. Yavuze nk’ibyo kugabanya imisoro mu bucuruzi, kugabanya inyungu ku nguzanyo, uruganda rutunganya umukamo n’ibindi kandi kubibona ni uko tumutora. Amajwi yadusabye numva nta mpamvu yo kuyamwima ngo na we azaduhe ibyo dukeneye.”

5b0a9812-243b-42e4-816f-e55b9fe46eb8.jpg

Nshimiyimana Eric, umwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyamagabe yavuze ko kuba yarwijeje kuzarushakira imirimo,nta mpamvu yo kutamutora.

Ati” Amajwi tuzayamuhundagazaho pe, nk’urubyiruko kuko yatunyuze cyane. Wavuga se ko uzakura urubyiruko mu bushomeri rukabuzwa n’iki kugutora? Ni itariki idutindiye gusa,ibyo yadusabye tukazabimukorera na we akatugezaho ibyo yatwijeje.”

Biteganijwe ko umunsi wa 15 wo kwiyamamaza kwe, azakomereza mu turere twa Bugesera na Kicukiro,kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Nyakanga,2024.

5c5003ec-c40a-4a09-8f20-10247f6a1e0e.jpg
d60a403f-2e3b-4621-9d12-f1672e4907c4.jpg
8f955895-1898-4999-8701-a0d10e6b047e.jpg
9d1a4d9e-8004-47c1-8c7e-335275e003d8.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *