Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo, yataye muri yombi umugabo w’imyaka 32 akekwaho kwica umwana we w’umuhungu w’imyaka 11 y’amavuko.
Uwatawe muri yombi yafatiwe mu kagari ka Rwesero, umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Kuva ku wa 05 Gicurasi 2025, Ubuyobozi bw’Ishuri ry’Urwunge rw’Amashuri rwa Hanika ruri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, bwatangiye gusakaza ku mbugankoranyambaga ubutumwa buvuga ko burangisha “umwana witwa Gisubizo Goopter, iwabo batuye mu mudugudu wa Mugandamure A, mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.”
Ni umwana wari ufite imyaka 11, akaba yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.
Ishuri nyakwigendera yigagaho rivuga ko yabuze avuye kwiga nimugoroba, akaba yari yambaye imyenda y’ishuri na boda boda z’ubururu.
Umuyobozi wa G.S Hanika, Munyaneza Oswald, avuga ko buriya butumwa bwasohowe ubwo umwana yari amaze iminsi ataza kwiga, maze nyina na nyirakuru bakajya kubaza ku ishuri umwana wabo.
Aba kandi ngo batanze ikirego mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwaje kubasaba kujya kureba mu buruhukiro bw’ibitaro bya CHUB i Huye, mbere yo kubonayo umurambo w’umwana wabo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi, Nkubana Vianney, yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wabonetse mu ishyamba riri mu mudugudu wa Kinazi mu kagari ka Gatovu mu murenge wa Kinazi, ahahahana imbibi n’akarere ka Nyanza.
Inzego zishinzwe iperereza zatangiye iperereza maze hafungwa se w’uriya mwana.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel HABIYAREMYE, yatangaje ko se wa nyakwigendera ufite imyaka 32 yafatiwe mu mudugudu wa Murambi, mu kagari ka Rwesero ho mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza kugira ngo akurikiranwe ku cyaha akekwaho cyo kwica umwana we witwa Gisubizo w’imyaka 11.
Nta byinshi Polisi yarengeje kuri iki kibazo, gusa umunyamakuru wa Radio na Televiziyo Flash wageze aho uyu mugabo asanzwe akorera akazi ko kogosha, avuga ko abo bakorana bavugaga ko impamvu uyu mugabo yaketsweho kwihekura nyuma y’uko umwana we bari basanzwe batabana agiye kumureba ngo amwogoshe, mbere y’uko undi amufata akamujyana i Huye kumwicirayo.
Ababonye umurambo wa nyakwigendera bavuga ko bari bawuciye umutwe, mbere yo kuwutwika ariko ntushye ngo ukongoke.
Kuri ubu bikekwa ko impamvu yateye uwafashwe kwihekura ari uko nyina w’uriya mwana mu bihe bitandukanye yajyaga kwaka iposho (ibyo kurya) yitwaje umwana ndetse, n’umwana akaba yarajyaga kureba se aho yogosheraga mu mujyi rwagati wa Nyanza.
Umugabo ukekwaho kwihekura ntiyabanaga n’umwana we, ahubwo yari afite undi mugore (mukase wa nyakwigendera).


