20250113_095343

Amakimbirane y’u Rwanda na RDC ashobora kurangira vuba: Perezida Lourenço

Perezida João Lourenço wa Angola akanaba umuhuza mu bibazo bya Politiki biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko umwuka mubi umaze imyaka irenga ibiri hagati y’ibihugu byombi ushobora kurangira.

Lourenço yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yari i Kampala muri Uganda ahaberaga inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

U Rwanda rushinjwa na Congo guha ubufasha inyeshyamba za M23 zimaze imyaka irenga itatu ziri mu mirwano n’Ingabo zayo, ibyatumye umwuka uba mubi hagati y’ibihugu byombi.

Leta y’u Rwanda igaragaza imikoranire iri hagati ya Kinshasa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR nk’impamvumuzi y’umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi ndetse n’uw’amakimbirane y’imitwe yitwaje intwaro imaze imyaka ibarirwa muri 30 ikorera mu mashyamba ya Congo, ndetse n’imvugo z’urwango n’ubwicanyi bimaze igihe byibasira abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Perezida Lourenço yavuze ko “amakimbirane ashobora kurangira, mu gihe haba habayeho kuzirikana intambwe zikomeye zatewe mu mezi ashize mu nama zo ku rwego rwa ba Minisitiri zagiye ziba mu rwego ry’ibiganiro bya Luanda.”

Perezida João Lourenço icyakora yavuze ko hakenewe inama yo ku rwego rwo hejuru (y’abakuru b’ibihugu) izafasha ” guhagarika amakimbirane, kwirinda ko ibiganiro byasubira inyuma no kureba ko imyumvire n’inyungu bimaze kugerwaho bitaseswa, by’umwihariko ku bijyanye no gusenya FDLR no kuvana ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo.”

Lourenço yatanze icyizere cy’uko umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Congo ushobora kurangira, mu gihe mu minsi ishize warushijeho kuba mubi.

Ni nyuma y’uko ku wa 15 Ukuboza 2024 ba Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi bagombaga guhurira i Luanda, gusa inama yo guhosha umwuka mubi bagombaga guhuriramo iza gusubikwa ku munota wa nyuma.

Perezida Kagame mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko Kinshasa ari yo yabaye intandaro y’isubikwa ry’iriya nama nyuma kwanga ingingo yo kuganira n’umutwe wa M23 kandi ari byo byageza ku gisubizo.

Ati: “Inama ntiyabaye kuko n’ubundi kuhagaragara si byo byari iby’ibanze ahubwo ni icyari kutujyanayo n’uburyo bwo kugikemura. Kandi na mbere y’uko ijya kuba hari harabanje inama z’inzobere ziganira, Abaminitiri b’u Rwanda, RDC na Angola, inzobere zikemeranya ku bintu, byagera ku baminisitiri ibyo inzobere zemeje, kimwe cya kabiri bigakurwamo, kandi uko mvuga ibi, musuzume neza byabaga byanzwe na RDC. Ntabwo ari u Rwanda.”

Yongeyeho ko “N’ubwo byabaga byemejwe n’itsinda ry’inzobere zo muri RDC, n’abantu bacu n’abo muri Angola byageraga mu nama y’Abaminisitiri, Minisitiri [wa RDC] akavuga ngo reka reka, ibi ntibyashoboka.”

Kagame yunzemo ko hagomba gukomeza kubaho uburyo bwo gushaka igisubizo kuri iki kibazo, gusa agaragaza ko bitagomba gukomeza nk’uko byagiye bigenda mbere.

Ati: “Ntabwo twakomeza kubikora dushyira imbere ibiganiro kurusha umusaruro kuko icyo twifuza ni umusaruro ntabwo ari ibiganiro. Ariko dukeneye ibiganiro kugira ngo tugere ku gisubizo, kandi mu biganiro hakenewe kurebwa ukuri. Kuri ibyo ibiganiro bigomba gukomeza, tugomba no gukomeza kwibaza ibibazo nyakuri no gushaka ibisubizo by’ukuri.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *