Amakipe yo mu kiciro cya mbere hano mu Rwanda arimo AS Kigali, Kiyovu Sports na Rayon Sports, arashaka myugariro Rukundo Denis wanyuze muri APR FC nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ry’iwabo muri Uganda.
Uyu musore ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo (ahazwi nko kuri kabiri), kuri ubu akinira ikipe ya Police FC yo mu kiciro cya mbere muri Uganda, gusa amasezerano ye asigaje amezi atatu akarangira.
Rayon Sports imubona nk’umusimbura mwiza wa myugariro Iradukunda Eric bita Radu wamaze kwerekeza mu kipe ya Police FC, ndetse n’umufasha mwiza wa myugariro ukiri muto Iradukunda Axel.
Ku rundi ruhande, AS Kigali na yo ngo ishaka Denis ngo aze gufatanya na myugariro Rugirayabo Hassan yavanye muri Mukura VS, ibishobora gutuma Rusheshangoga Michel yigizwa inyuma akajya akinishwa mu mutima w’ubwugarizi.
Amakuru avuga ko Rayon Sports ari yo yifuza cyane uyu musore, na cyane ko imaze iminsi igirana ibiganiro na we, n’ubwo Kiyovu Sports ku rundi ruhande na yo imaze igihe ikurikiranira hafi ibye kugira ngo aze kongerera imbaraga ubwugarizi bwayo.
Rukundo Denis yaje muri APR FC muri 2017 akubutse muri KCCA yo muri Uganda, nk’umusimbura wa Omborenga Fitina wari umaze kwerekeza ku mugabane w’Uburayi. Omborenga akigaruka mu Rwanda byabaye ngombwa ko Rukundo abura umwanya wo kubanza mu kibuga, kugeza mu mpeshyi y’umwaka ushize ubwo APR FC yamusezereraga agahita yerekeza muri Police FC.
Ni umwe mu bafashije cyane ikipe ya Police FC kutamanuka mu kiciro cya kabiri, dore ko nk’umukinnyi wayo yatanze imipira itandatu yavuyemo ibitego.


