Amasasu yumvikanye hafi y’ibiro bya Perezida Captain Ibrahim Traoré

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, humvikanye amasasu menshi hafi y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Burkina Faso, i Ouagadougou, aho atuye kandi akorera Perezida Ibrahim Traoré.

Amakuru arambuye ku byabaye ntaramenyekana neza. Radiyo Radio France Internationale (RFI) yatangaje ko bishoboka ko ibyo byabaye bifitanye isano n’ukutumvikana mu basirikare ku bijyanye n’imicungire y’umutekano, cyane ko mu byumweru bishize igihugu cyibasiwe n’ibitero byinshi by’imitwe y’abajihadiste ku birindiro by’ingabo.

Bamwe mu bashyigikiye ubutegetsi bwa Traoré, bazwi nka “Wayiyans”, bakekaga ko ari umugambi wo kugerageza kumuhirika, maze batangaza impuruza ku mbuga nkoranyambaga.

Gusa inzego z’umutekano zabwiye RFI ko bishobora kuba byatangiye nyuma y’isasu ryarashwe ku modoka yari itwaye ibikoresho byaka vuba, bigateza inkongi yatwitse nibura izindi modoka esheshatu zari ziparitse hafi y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, mbere y’uko abazimya umuriro bahagera.

Kugeza ubu, ibiro bya Perezida ntibiragira icyo bitangaza ku byabaye. Hari kandi amakuru avuga ko hashobora kuba hari ukutumvikana hagati y’abasirikare bakuru n’abato ku micungire y’umutekano.

Nubwo byabereye hafi y’ahantu h’ingenzi, abaturage ba Ouagadougou bavuga ko ubuzima bukomeje nk’ibisanzwe, kandi ko nta ngamba z’umutekano zidasanzwe zashyizweho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *