Tranp & Nduhungirihe

Amasezerano ya Washington Intsinzi yu Rwanda

Nyuma y’isinywa y’amasezerano ya Washington ari hagati ya Congo, u Rwanda ndetse n’umuhuza Amerika, akomeje kutavugwaho rumwe cyane cyane muri Congo Kinshasa, ku Rwanda Ambasederi Olivier NDUHUNGIREHE, nyuma isinywa,yatangaje ko “Igikorwa cya mbere ni ugutangira gushyira mu bikorwa gahunda (CONOPS) yo gusenya umutwe wa FDLR, hagakurikiraho gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’ u Rwanda.”

Mu gihe mugenzi we wa Kongo, Thérèse Kayikwamba Wagner, we atangaza ati : “Igice cya mbere ni ugukura ingabo, ni ukuvuga ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo, kandi igice cya kabiri ni ugusenya FDLR, impungenge nyamukuru mu bijyanye n’umutekano w’u Rwanda.”

Mu byukuri aya masezerano azasiga iki ku Rwanda?

Ibyifuzo by’u Rwanda amasezerano yabyitayeho. Urebye ibikubiye muri ayo masezerano, biragoye kutabona ko u Rwanda rusa nkaho rwabonye igice kinini cy’amateka yarwo,icya mbere, amasezerano aragaragaza neza ko FDLR igomba gusenywa. Ibi ntabwo byashimangiwe gusa ahubwo byashyizwe mu mutima wa “Gahunda ihuriweho mu masezerano yo gukuraho umutwe wa FDLR nk’impungenge z’umutekano w’u Rwanda, bityo hagaukwaho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwakomeje kugaragaza.

Kuri Kigali, kuba FDLR ihari, ifatwa nk’iterabwoba, n’ikintu benshi mu bihugu ku isi bagiye bitwaza ko u Rwanda ruyiha urwitwazo nyamukuru rwo kwinjira muri Congo, ubu ayo masezerano atanga urwego ruhuriweho kugira ngo harandudwe burundu umutwe wa FDLR bikazaha ingwate y’umutekano k’uRwanda.

Icya kabiri, inyungu z’ubukungu zirimo gucunga umutungo hamwe na parike mu rwego rw’akarere nabwo byagiye bisabwa kuva kera n’u Rwanda. Aha twatanga ingero nka Parike y’Ibirunga, ndetse n’ikiyaga cya Kivu aho u Rwanda rwagiye rusaba Congo guhuza mu kubyaza umusaruro uboneka muri uwo mutungo karemano.

Aya masezerano ateganya ko hashyirwaho “urwego rwo guhuza ubukungu mu karere rugamije kwagura ubucuruzi, ishoramari, ndetse cyane cyane no gushyiraho gukorera mu mucyo,mu nzego z’ibanze zitanga amabuye y’agaciro. Kuvuga mu buryo bweruye “imicungire ya parike y’igihugu, guteza imbere ingufu z’amashanyarazi, imicungire y’umutungo mu kiyaga cya Kivu, n’ibirombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu mucyo kugeza ku ndunduro “biha u Rwanda amahirwe adasanzwe yo kugira ijambo,bamwe babisesengura nk’uburyo bwo kugenzura, bwemewe n’amasezerano mpuzamahanga yo ku rwego rw’amateka.

Isi yoseu ukirikirana ikibazo cyo mu karere k’ibiyaga bigari, itegereje umunsi udasanzwe uzahuza ba Perezida b’u Rwanda, Congo n’Amerika i Washington muri uku kwezi kwa Kanama mu muhango ushimangira amasezerano ya Washington, perezida Trump yise ko ari mateka agomba guhagarika amakimbirane amaze imyaka 30.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *