Amavubi ashobora kutitabira CHAN 2020 n’amajonjora ya CAN 2021

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yamaze kubwira amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu gihugu ko aba ahagaritse gahunda zose yari afite zo kwitabira imikino mpuzamahanga izakinirwa hanze y’u Rwanda, mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus gikomeje gushegesha isi.

Umwe mu myanzuro wafatiwe mu nama yabaye kuwa kane w’icyumweru twashoje mu rwego rwo gukumira no guhashya icyorezo cya Coronavirus, usaba amashyirahamwe yose guhagatrika ibikorwa byose bya siporo yateganyaga kwitabira hanze y’u Rwanda cyane cyane mu bihugu byamaze kugaragaramo icyorezo cya Corona.

Uretse gusaba amashyirahamwe kutitabira, Minisiteri ya Siporo yanasabye aya mashyirahamwe guhita yandikira abo bireba ku rwego rwa Afurika cyangwa ku si mu kwirinda ko yazafatirwa ibihano.

Bisobanuye ko Rwanda rushobora kuterekeza muri Cape Verde mu mukino w’amajonjora yo gushaka itike yo kujya muri CAN 2021 ndetse no mu gikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN 2020 izabera muri Cameroon.

Ni mu gihe icyorezo cya Virusi ya Corona cyaba kitagabanyutse,harimo n’amakuru avuga ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya kiriya cyorezo kimaze guhitana abasaga 4,000; impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika ishobora gufata imwanzuro wo guhagarika amarushanwa atandukanye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *