N’ubwo inzego z’igihugu nka polisi zikora ibishoboka zigashaka ahakorerwa izi nzoga, aho zitahuwe hagafungwa ndetse zikamenwa mu myobo, ziracyakorwa mu bukana bwazo ndetse zitwa amazina atandukanye mu bice bitandukanye by’igihugu. Ibizigize bibamo igitubura nka ‘Pakmaya’, hari izishyirwamo ifu y’amatafari, isukari, itabi, umubirizi n’utundi tubanga bigoye kumenya.
Ubu mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali haravugwa inzoga y’inkorano yitwa ‘Kibamba’. Amakuru avuga ko abayinyoyeho barimo Rukundo Samuel na Ntezimana Obed ubu batakibasha kureba ndetse ngo umwe muri bo yamaze kwicwa nayo.
Mu nkuru ya televiziyo y’igihugu yatambutse kuri uyu wa 10 Kamena 2020, muganga yavuze ko ibitaro byakiriye abari hagati ya 20 na 30 banyoye iyi nzoga. Avuga ko iyi nzoga irimo ikinyabutabire cya ‘Methanol’ gikoreshwa mu isuku cyane cyane mu bwogoshero buzwi nka ‘Salon de Coiffure.” Iki kinyabutabire ngo cyabangirije imitsi y’amaso ku buryo badashobora kubona urumuri ndetse n’ubwonko bwabo bwarangiritse.

Mu 2013, havuzwe cyane inzoga yitwa ‘Umumanurajipo’ mu turere twa Rubavu mu mirenge ya Busasamana na Mudende. Iyi nzoga yavuzwe kwengwa mu mazi ava mu myenda yo kubindisha abana iyo yamaze kumeswa, ifu y’amatafari ahiye ndetse n’amafu y’ibinyampeke atandukanye. Iyi ngo yakundaga kuganza abagore bayinyoye, bigatuma bitwara nabi muri rubanda.
Mu 2016 kandi havuzwe inzoga yitwa ‘Muriture’ mu turere turimo Nyanza na Gasabo, mu 2018. Iyi nzoga bivugwa ko ikozwe mu ifu y’amatafari, ibisigazwa by’isukari, amababi y’icyayi n’ibindi birimo ifu y’impeke zitandukanye.
Inzoga nk’izi mu turere dutandukanye
Gisagara na Huye hari inzoga yitwa ‘Igikwangari’ cyangwa se ‘Nyirantare’. Abayinyoye bavugwa kugira urugomo, bagateza umutekano muke mu duce basindiyemo.

Mu karere ka Nyaruguru na havugwa inzoga nka Mukubitumwice, Dondubwonko. Umuturage w’i Nyaruguru yatangarije bwiza.com ko izi nzoga zikorwa mu majyani y’icyayi, isukari bita ‘Bukene’, ifu y’amasaka, rimwe na rimwe n’amabi y’itabi bita ibikamba.
Mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Bugesera na ho havugwa inzoga y’Igikwangari, muri Nyagatare naho hakavugwa ‘Dondubwonko’.
Mu karere ka Nyamasheke hari inzoga yitwa Ruyaza cyane cyane mu gasantere kitwa Kirambo. Ni ikigage bahonderamo amatafari ahiye, bagashyiramo igitubura. Utanga ubuhamya ati: “Ukinyoye ntabasha kugera mu rugo, ntareba neza ku buryo adashobora no kumenya umugore we mu gihe atavuze.”
Mu karere ka Gakenke habarizwa inzoga yitwa ‘Magwingi’ itunganywa mu masaka, umutobe, isukari, igitubura n’ibindi bintu bitamenyekana nk’uko umuturage utuye muri aka Karere yabitangarije bwiza.com.
Izi nzoga iyo zimenyekanye hamwe, usanga ahandi bashaka amakuru y’ukuntu zikorwa zikaba zishobora gukwira igihugu mu gihe gito. Zigira ingaruka ku buzima bw’uwazinyoye bitewe n’ibyo ziba zikozemo ndetse imyitwarire iterwa n’ubusinzi bwazo itera umutekano muke.
Kuzica birashoboka ariko ntibyoroshye kuko zikorerwa mu bwihisho, abazenga bagakingirwa ikibaba n’ababayoboye baturanye nk’uko byagiye bigaragara, bakabaye ari bo ba mbere batanga amakuru. Gusa mu gihe hatabaye gukingirana ikibaba, izi nzoga n’ingaruka zazo bishobora kugabanyuka cyangwa bigacika burundu kuko ubuzima bw’Umunyarwanda n’umutekano we bireba buri wese.


